Gutwara inda zitateguwe ntibikwiye kubuza abakobwa amahirwe yo kwiga
Bimaze kugaragara ko abenshi mu bana b’abakobwa iyo batwaye inda zitateguwe, amahirwe yabo yo gukomeza amashuli aba asa n’arangiriye aho akaba ariyo mpamvu hatangiye ubukangurambaga kuri icyo kibazo.
Ni muri urwo rwego Umuryango utegamiye kuri Leta Plan Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki 17 Ukuboza 2015, watangije ubukangurambaga mu karere ka Gatsibo, kugira ngo ababyeyi bajye baha abana b’abakobwa amahirwe yo gusubira mu ishuli igihe bahuye n’icyo kibazo.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Habarurema Isaie, avuga ko umwana w’umukobwa adakwiye kwimwa amahirwe yo gukomeza amashuli bitewe n’uko yatwaye inda itateguwe.
Agira ati: "Kuba umwana agize impanuka agatwara inda atiteguye ntibikwiye kumwimisha amahirwe yo gukomeza amashuri, ahubwo icyo dusaba ababyeyi ni uko baba bakwiye kumufasha bakanamufasha kurera umwana aho kumutererana”.
Habarurema akomeza avuga ko iyo ureze umwana w’umukobwa neza ukamuha uburere bwiza uba urerera igihugu muri rusange, akaba ariyo mpamvu kurera umwana w’umukobwa bikwiye kwitabwaho kuko ari ukurera abandi babyeyi bo mu gihe kizaza.
Uwimpaye Francine ni umubyeyi w’abana batatu, atuye mu murenge wa Rugarama, yemeza ko inyigisho zizajya zitangwa mu bukangurambaga bwo kumvisha ababyeyi ko bagomba gusubiza abana babo mu mashuli nyuma yo kubyara, bizahindura imyumvire bikazanatuma umwana w’umukobwa atazongera kwitinya no kugira ipfunwe mu bandi.
Iki gikorwa cy’ubukangurambaga cyahawe insanganyamatsiko igira iti: “Uburezi bw’umwana w’umukobwa, umusemburo w’iterambere rirambye”, giterwa inkunga n’umushina Plan Rwanda, usanzwe ari umufatanyabikorwa w’Akarere ka Gatsibo mu bikorwa bitandukanye birimo n’uburezi bw’umwana w’umukobwa.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|