Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Kamena 2024, yitabiriye inama ya 23 idasanzwe y’abakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.
Madamu Tania Pérez Xiqués, Ambasaderi wa Cuba mu Rwanda yagiranye ibiganiro n’abayobozi ba Sena byibanze ku masezerano y’ubufatanye hagati y’Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu byombi.
U Rwanda na Koreya y’Epfo byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere inzego zirimo ubucuruzi n’ishoramari hagati y’Ibihugu byombi.
Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko Umugabane wa Afurika ufite byinshi utanga nk’ibisubizo byumwihariko mu bucuruzi mpuzamahanga binyuze mu isoko rusange ndetse ko mu bihe biri imbere izakomeza kuba izingiro ry’iterambere ku Isi.
Ambasaderi Dan Munyuza yashyikirije Umwami wa Oman, Nyiricyubahiro Haitham bin Tariq Al Said inyandiko zimwemerera guhagararira inyungu z’u Rwanda muri icyo gihugu.
Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko i Seoul, muri Korea y’Epfo, yakiriwe na mugenzi we Yoon Suk Yeol, bagirana ibiganiro bigamije ubufatanye bw’ibihugu byombi.
Perezida Kagame yageze i Seoul muri Koreya y’Epfo aho yitabiriye inama ya mbere ihuza iki gihugu n’ibihugu bya Afurika, yiswe Korea-Africa Summit.
Mu kiganiro cyatanzwe na Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Gicurasi 2024 mu nama ngarukamwaka ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (African Development Bank - AfDB) iri kubera i Nairobi muri Kenya, yagaragaje uburyo Abanyafurika ubwabo ari bo bakwiye gufata iya mbere mu gushaka ibisubizo bibaganisha ku (...)
Perezida wa Guinée-Conakry, Gen Mamadi Doumbouya yagaragaje ko uruzinduko rwa Perezida Kagame yagiriye muri iki gihugu rushimangira umubano mwiza w’ubuvandimwe n’ubucuti biri hagati y’ibihugu byombi kandi rwongerera imbaraga ubufatanye hagati ya Conakry na Kigali.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gicurasi 2024 yageze muri Guinée Conakry, aho yakiriwe na mugenzi we, Mamadi Doumbouya, bagirana ibiganiro byihariye bigamije gushimangira umubano n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi ndetse n’inzego zo gufatanyamo zirimo ikoranabuhanga, ubucuruzi n’ishoramari.
Amakuru yatangajwe n’Ibiro bya Perezida wa Repubulika ya Guinée-Conakry avuga ko Perezida Paul Kagame ategerejwe muri iki gihugu kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gicurasi 2024 mu ruzinduko rw’akazi.
Guverinoma y’u Rwanda yamaganye u Burundi kudakomeza kuyitwerera ibibazo byabwo nyuma y’uko iki gihugu kizamuye ibirego birushinja kugira uruhare mu gitero cya gerenade ziherutse guterwa mu Mujyi wa Bujumbura ku wa Gatanu tariki 10 Gicurasi 2024.
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yatangaje ko umubano w’u Burundi n’u Rwanda wabaye mubi ndetse ko icyemezo bwafashe cyo gufunga umupaka kibabaje.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko kuba Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherutse gushinja u Rwanda kugaba igitero ku nkambi irimo impunzi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bidasobanuye ko umubano w’u Rwanda na Amerika wangiritse.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yavuze ko indege ya mbere izazana abimukira i Kigali izahaguruka mu byumweru biri hagati ya 10 na 12, anashima intambwe Guverinoma y’u Rwanda iri gutera mu myiteguro yo kubakira.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko yanyuzwe n’ibiganiro yagiranye na mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko umuzigo wa Congo ukwiye kwikorerwa n’abanye-Congo n’abayobozi babo, aho kuba u Rwanda cyangwa abayobozi b’u Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Jeune Afrique, Perezida Kagame yasubije ibibazo bitandukanye byerekeye ikibazo hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ndetse n’ibindi bibazo by’umutekano mu Karere. Umunyamakuru wa Jeune Afrique yabajije Perezida Kagame niba yemera kuzabanza kuzuza ibyo Perezida (...)
Polisi ya Brazil yatangaje ko uwahoze ari Perezida w’iki gihugu Jair Bolsonaro, akurikiranyweho uburiganya n’inyandiko mpimbano zigaragaza ko yakingiwe icyorezo cya COVID-19.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yasubije bimwe ku bikomeje kwandikwa n’ibinyamakuru mpuzamahanga, bivuga ko Ingabire Victoire ari umunyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi, ndetse ko Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubusabe bwe bwo guhanagurwaho ubusembwa.
Perezida Paul Kagame yageze i Luanda muri Angola mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe, aho yakiriwe na Perezida w’iki gihugu, João Lourenço ku Ngoro y’Umukuru w’Igihugu ya Palácio da Cidade Alta baganira ku bibazo by’umutekano muri RDC.
Perezida wa Kenya, Dr William Ruto, yatangaje ko hamwe n’abandi bakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bemeranyijwe kuzashyigikira umukandida umwe mu matora ya Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe.
Kuva tariki 11 Mutarama 2024 Igihugu cy’u Burundi cyafunze imipaka igihuza n’u Rwanda hashingiwe ku mpamvu u Burundi bwise iz’umutekano. Bamwe mu Banyarwanda bari mu Burundi barirukanywe boherezwa mu Rwanda ndetse basiga imitungo yabo, mu gihe abandi bahohotewe bazira kuba Abanyarwanda, ndetse benshi bakeka ko uretse (...)
Igihugu cya Somalia cyinjiye mu buryo budasubirwaho mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika y’u Burasirazuba (EAC) tariki 4 Werurwe 2024, nyuma yo gutanga inyandiko zisabwa, mu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cy’uwo muryango, giherereye i Arusha muri Tanzania.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta yageze i Antalya muri Türkiye, aho yahagarariye Perezida Paul Kagame mu nama y’ihuriro rizwi nka Antalya Diplomacy Forum, yiga ku butwererane mpuzamahanga iri kuba ku nshuro ya Gatatu.
Umunyapolitiki Raila Odinga, umaze igihe ahatanira kuyobora Kenya, aherutse gutangaza ko amaso ayerekeje ku mwanya wa Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, agasimbura Moussa Faki Mahamat uri muri izo nshingano kuva tariki 14 Werurwe 2017.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yakiriye intumwa z’Inteko Zishinga Amategeko zo mu Muryango w’Akarere k’Ibiyaga Bigari ziyobowe na Jemma Nunu Kumba, baganira ku bibazo biriho bibangamiye aka Karere k’Ibiyaga Bigari.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze i Addis Ababa muri Ethiopia aho yitabiriye inama isanzwe ya 37 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma muri Afurika Yunze Ubumwe.
Perezindasi ya Leta zunze Ubumwe za Amerika yanenze cyane raporo y’amapaji 388 yakozwe n’Umushinjacyaha Robert Hur, ivuga ku nyandiko z’amabanga, aho yerekanye Perezida Joe Biden wa Amerika, nk’umugabo ushaje kandi ufite ikibazo cyo kutibuka (une mauvaise mémoire).
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yageze mu mujyi wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu biganiro byiga ku ntambara ihanganishije inyeshyamba za M23 n’ingabo za FARDC hamwe n’abafatanyabikorwa barimo ingabo z’igihugu cy’u Burundi, ingabo za SADC, abacanshuro, hamwe n’imitwe itemewe muri (...)