Umwalimu yasubije mu ishuri abana umunani bari bararitaye

Umwalimu wo mu Karere ka Nyamagabe yafashije gusubira mu ishuri abana umunani bari barataye ishuri bakajya kuba mayibobo mu isentere y’ubucuruzi ya Mushubi.

Isentere y’ubucuruzi ya Mushubi, iherereye mu Murenge wa Mushubi, Akarere ka Nyamagabe, ubucuruzi buyikorerwamo butuma ibamo amafaranga menshi bityo abana bagata ishuri bakaza kuyishakamo amafaranga gusa hakaba uwiyemeje gufasha abana kurisubiramo.

Silas Majyambere mu bushobozi bwe bucye yabashije gufasha abana bari barigize inzererezi gusubira mu ishuri.
Silas Majyambere mu bushobozi bwe bucye yabashije gufasha abana bari barigize inzererezi gusubira mu ishuri.

Silas Majyambere, umwalimu mu ishuri ryisumbuye rya Mushubi, atangaza ko nyuma yo kubona abana bazerera muri iyi sentere kandi bagakwiye kuba mu ishuri yifuje kumenya impamvu ibibatera.

Agira ati “Abana baje muri iyi sentere kubera abacuruzi bakomeye barimo, narabaganirije bambwira ibibazo bahura nabyo, harimo imfubyi hari ufite umubyeyi umwe, n’ababafite ntibabiteho nuko bakaboneza iy’umuhanda.”

Akomeza avuga ko amaze kumenya ibibazo bafite yabahaye ibikoresho basubira mu ishuri.

Pacfique ubanza ku ruhande rw'ibumoso wabaye uwagatanu mu ishuri nyuma y'uko arivuyemo kubera kubura ibikoresho.
Pacfique ubanza ku ruhande rw’ibumoso wabaye uwagatanu mu ishuri nyuma y’uko arivuyemo kubera kubura ibikoresho.

Ati “Bemeye gusubira mu ishuri ariko bambwira ko bafite imbogamizi y’ibikoresho, narabaze rero ibikoresho byabo bana umunani ndavuga nti kandebe ko aribyo byatumye bareka ishuri ndabibaha, ababigisha bamwbira ko bakurikira nta kibazo.”

Pacifique Niyoyizera afite imyaka 15 yiga ku ishuri ribanza St Ethienne, atangaza ko yatsinze mu ishuri nyuma yo gufashwa kurisubiramo.

Ati “Nari naravuye mu ishuri kubera nabuze ibikoresho ariko aho mbiboneye naragarutse ndiga ndatsinda mbasha kuba uwagatanu mu gihembwe gishize.”

Kuba isentere y'ubucuruzi ya Mushubi ikomeye bituma abana bata ishuri bakaza kuyishakamo amafaranga.
Kuba isentere y’ubucuruzi ya Mushubi ikomeye bituma abana bata ishuri bakaza kuyishakamo amafaranga.

Germais Niyirora umuyobozi wiri ishuri uyu mwana yigaho atangaza ko iyo abana bagarutse ku ishuri baba bitegurira ejo heza habo hazaza. Ati “Iyo abana bagarutse biradushimisha cyane kuko abasha kwigirira akamaro akabasha no kukagirira igihugu.”

Muri iki kigo abana 62 kuri 888 bataye ishuri gusa hakaba hari gahunda yo kubashaka kandi bakigisha ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo kuko aribo mizero y’igihugu.

Umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame yakigarutse kuri iki kibazo kiri mu gihugu hose ubwo aherutse gusura Akarere ka Rubavu, agasaba abayobozi gushishikariza ababyeyi kohereza abana ku ishuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

Yego man komerezaho, icyo gikorwa ni indashyikirwa. Ndakwibuka I Sumba, promotion 2005

Semana yanditse ku itariki ya: 22-04-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka