Rutsiro: Abanyeshuri ntibavuga rumwe n’ubuyobozi bw’ishuri ku nyogosho bategekwa kwiyogoshesha

Abanyeshuri biga ku rwunge rw’amashuri rwa Bumba ruherereye mu Murenge wa Mushubati ho mu Karere ka Rutsiro bavuga ko babangamiwe n’ubuyobozi bw’ishuri kubera ko bubogosha umusatsi bukawumaraho.

Aba banyeshuri bavuga ko iyo biyogoshesheje bituma bagira imbeho mu mutwe mu gihe abandi bavuga ko kumaraho umusatsi wose bituma umuntu ahindura isura, bakavuga ko babikorerwa ariko bo batabyifuza.

Umwe mu banyeshuri b’abakobwa yagize ati “Twebwe kogoshwa imisatsi tukayimaraho biratubangamiye kuko usanga imbeho yica umuntu, abandi ugasanga yifitiye ibikovu mu mutwe bikagaragara nabi, ku buryo rwose twumva tubangamiwe bikomeye”.

Undi muhungu nawe wiga muri iki kigo avuga ko nabo babangamirwa no kubona bamwogoshe bakamaraho umusatsi wose, ndetse bakaba barasabye ubuyobozi ko nibura bajya basigaho agasatsi gake bukanga.

Umuyobozi ushinzwe imyitwarire avuga ko nta gahunda yo kubireka bafite.
Umuyobozi ushinzwe imyitwarire avuga ko nta gahunda yo kubireka bafite.

Umuyobozi ushinzwe imyitwarire mu rwunge rw’amashuri rwa Bumba, Mfitumukiza Elie avuga ko ikigo cyatekereje kogosha abanyeshuri imisatsi mu rwego rw’isuku n’imyitwarire, ngo kuko mbere wasanga abana batagirira isuku imisatsi yabo ndetse ugasanga baniyogoshesheje mu buryo bwa kirara.

Ati “Twatekereje kogosha imisatsi abana kuko twabonaga nta suku bayigirira, ikindi kandi ugasanga baniyogoshesheje mu buryo budasobanutse bwa kirara, ku buryo wabonaga bidakwiye ku mwana w’umunyeshuri”.

Uyu muyobozi kandi avuga ko nta gahunda ihari yo kuba bareka kogosha abana muri ubu buryo dore ko babitangiye mu myaka itatu ishize, kandi ngo babona hari icyo byabafashije ku myitwarire y’abanyeshuri.

Umuhungu ngo agomba kwiyogoshesha akamaraho umusatsi wose mu gihe umukobwa agomba gusigaho umusatsi udafatwamo n’ikaramu. Abakobwa cyane cyane nibo usanga binubira kogoshwa imisatsi kuko bavuga ko umukobwa udafite imisatsi aba atagaragara nk’umukobwa.

Buri munyeshuri wiga kuri iri shuri atanga amafaranga y’u Rwanda 500 ku gihembwe ibi bikaba aribyo bise “ubwisungane mu kwiyogoshesha”, hakaba hari umukozi uhembwa n’ikigo akabogoshera mu kigo.

Mbarushimana Cissé Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

ahubwo uwomuyobozi ndamushimye cyane numubyeyi urebera kure abana,abo bana nibumve ibyo umuyobozi abasaba nibarangiza ishuri bagiye muri family zabo nababwira iki,so naho ubundi mugihe bari mumaboko yishuri bakurikize ibyo abarezi babasaba.ths umubyeyi.

john yanditse ku itariki ya: 19-05-2015  →  Musubize

arko ubanza bisigaye bigezweho mu ma nine yose mu Rwanda

mtbzبفشبحبيأ yanditse ku itariki ya: 18-05-2015  →  Musubize

mureke kubangamira abana nonec ibigo byabigana imisatsi abana ntasuku baba bafite? nimba ikigo cyanyu ntasuko gifite nubundi ntibiterwa numusatsi mureka abana

brendq yanditse ku itariki ya: 18-05-2015  →  Musubize

icyo navuga ni uko abo banyeshuri bakwiye gukora icyo ubuyobozi bubabwira kuko umurezi mwiza ahora ashaka icya teza imbere umunyeshuri we kandi koko dukurikije icyo umurezi wabo avuze kogosha abana gutyo biri gutanga umusaruro inama rero zanjye nizi 1.abanyeshuri nibumve ko ariterambere ryazamwe n’abarezi babo mukugabanya uburara,ubuswa.ubwibone,kuko babahangayikiye 2.bibegutyo no mu mashuriyose mu rwanda kuko inyogosho usanga abana bafite ntizitandukanye niz’abana batiga.mugire amahoro y’imana.

ishimwe ildephonse yanditse ku itariki ya: 18-05-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka