Musanze: Musanze Polytechnic yitezweho akarusho mu bumenyingiro kuko ngo yujije ibyangombwa

Ubuyobozi bw’Ishuri Rikuru ry’Imyuga, Musanze Polytechnic, buravuga ko bugiye gutera ikirenge mu cy’ayandi mashuri makuru yigisha imyuga ritanga ubumenyi-ngiro bufatika ndetse bazagira akarusho kuko bafite ibikoresho bihagije.

Eng. Abayisenga Emile, Umuyobozi w’agateganyo wa Musanze Polytechnic, avuga ko ayo mashuri makuru y’imyuga yaribanjirije yatanze ubumenyingiro bwifuzwa ku isoko ry’umurimo aho abanyeshuri barayangijemo ubu bakora mu bigo bya Leta n’iby’abikorera kandi bashima ubumenyi bafite none ngo bagiye gutera ikirenge mu cy’ayo mashuri batanga ubumenyingiro bufatika, yizeza ko buzaba buri ku rwego rwo hejuru.

Musanze Polytechnic iri mu mashuri makuru afite inyubako zo ku rwego rwo hejuru.
Musanze Polytechnic iri mu mashuri makuru afite inyubako zo ku rwego rwo hejuru.

Musanze Polytechnic, Ishuri Rikuru ry’Imyuga ryubatswe mu Murenge wa Nkotsi, Akarere ka Musanze, rimaze amezi abiri ritangiye. Abanyeshuri bazarangizamo bazahabwa icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1) nyuma y’imyaka itatu y’amasomo ariko n’abazabishaka bakiga imyaka ibiri bahabwa inyemezabumenyi izwi nka diploma mu cyongereza.

Buri ntara yo mu gihugu ifite ishuri rikuru ry’imyuga rizwi nka IPRC (Integrated Polytechnic Regional College) by’umwihariko mu Ntara y’Amajyaruguru akaba abaye abiri. Aya mashuri yashyizweho na Leta mu rwego rwo guteza imbere ubumenyingiro mu Rwanda kuko ngo wasangaga ari ikibazo gikomeye mu myaka yatambutse.

Musanze Polytechnic ni ishuri bavuga ko rijyanye n’icyerekezo u Rwanda ruganamo. Ryubatswe ku buryo bw’amagorofa n’amazu asanzwe yo hasi ariko ubona yubatse neza kandi mu bikoresho bikomeye.

Ishuri rya Musanze Polytechnic ryubatswe ku buryo bugezweho.
Ishuri rya Musanze Polytechnic ryubatswe ku buryo bugezweho.

Rifite ibice bitandukanye birimo amashuri, amacumbi (hostels), inzu zo kwimenyerezamo ibyo biga (workshops), inzu mberabyombi igezweho ndetse n’ibiro.

Hanze hari ubusitani bukoze neza n’amatara menshi akoreshwa n’ingufu ziva ku mirasire y’izuba, ikibuga cy’umupira w’amaguru, iby’imikino y’intoki nka basketball ndetse na Volleyball byujuje ibisabwa byabishyira ku rwego mpuzamahanga.

Imirimo yo kubaka iri shuri yamaze imyaka ibiri ikorwa na sosiyete y’Abashinwa “China Geo Engineering Corporation”. Hamwe n’ibikoresho byose itwara miliyoni 12 z’amadolari (ni ukubuga miliyoni zibarirwa muri 840 z’amafaranga y’u Rwanda), inkunga yatanzwe na Leta y’u Bushinwa ibinyujije mu mushinga witwa China Aid Rwanda TVET School Project.

Amwe mu mashini ya Musanze Polytechnic.
Amwe mu mashini ya Musanze Polytechnic.

Abanyeshuri baryigamo bavuga ko bagize amahirwe yo kwiga mu ishuri rimeze neza kandi rifite ibikoresho bihagije, bahamya ko bafite icyizere cy’uko bazahakura ubumenyi buzabafasha hanze ku isoko ry’umurimo.

Mugiraneza Christian, uhagarariye abanyeshuri biga muri Musanze Polytechnic, ashimangira ibi agira ati “ Musanze Polytechnic ni rimwe mu mashuri y’icyitegererezo yo muri iki gihugu. Ni ukuvuga ko ari inyubako ari ibikoresho buri faculte (ishami) igiye ifite icyo nakwita laboratoire ni ishuri riri ku rwego rwo hejuru.”

Mugenzi we witwa Mugwaneza Prosper yunzemo avuga ko yagize amahirwe yo kumara umwaka muri IPRC Kigali ariko akurikije inyubako n’ibikoresho bihari ahamya ko ishuri yigamo riri ku rwego rwiza n’ubumenyi azahakura buzamugirira akamaro n’igihugu muri rusange.

Abanyeshuri biga muri iri shuri na bo bahamya ko ari ryiza bitewe n'ibikoresho rifite.
Abanyeshuri biga muri iri shuri na bo bahamya ko ari ryiza bitewe n’ibikoresho rifite.

Icyakora umuyobozi w’ishuri avuga ko ibikoresho bafite bihagije ariko mu mashami ajyanye n’ubuhinzi no kuyobora amazi mu mirima bagifite ikibazo cy’ibikoresho gusa ngo yizera ko na byo bizaboneka.

Musanze Polytechnic yatangiranye amashami atanu: ubuhinzi no gutunganya ibikomoka ku buhinzi, iby’amahoteli (Hospitality and hotel), ubwubatsi, iby’amashanyarazi ndetse no kuyobora amazi mu mirima (irrigation and drainage).

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

Minerval ni angahe?

Nduwayezu Cyridion yanditse ku itariki ya: 28-05-2015  →  Musubize

Rwose nshimire Leta y’u Rwanda yo yatsuye umubano tukabona ishuri nk’iri. Ni igitego niritanga ubumenyi-ngiro bwifuzwa. Rirarenze. Murakoze kutugeza amakuru meza Kigali Today mukomeje kuza ku isonga mu itnagazamakuru.

[email protected] yanditse ku itariki ya: 28-05-2015  →  Musubize

amashuri nkaya aje akenewe bityo ngo abanyarwanda abafashe kujijuka muri gahunda zitandukanye

aminata yanditse ku itariki ya: 28-05-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka