RRA yasobanuriye amakoperative akamaro k’imisoro n’amahoro

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyahuguye amakoperative akorera mu karere ka Rubavu kuwa 04 Ukuboza 2015.

Rubavu ibaye akarere ka 26 gakorewemo amahugurwa nk’aya atangwa na RRA n’Urugaga Nyarwanda rw’Amakoperative (NCCR).

RRA isaba amakoperative kwishyura imisoro kandi bagakumira magendu kuko ihombya igihugu.
RRA isaba amakoperative kwishyura imisoro kandi bagakumira magendu kuko ihombya igihugu.

Ibyo bigo byemeza ko hari impinduka nziza agenda atanga harimo kuba amakoperative menshi yagiraga ibibazo bishingiye ku kudatanga imisoro no kumenyekanisha.

Ndagije Eric, Umucungamari wa Kperative KAMU-Zirakagwira, ikusanya amata mu Murenge wa Mudende, avuga ko aya mahugurwa yatumye asobanukirwa neza imisoro n’Amahoro.

Ngo akenshi bumva imisoro nk’amakuru, aho buri wese aba ashishikajwe gusa no kumenya ibimureba ariko nta bumenyi buhagije abifiteho.

Agira ati "Mbashije kumenya uko imisoro itangwa muri rusange ku buryo nabisobanurira n’abandi batabashije kubona amahugurwa."

Amakoperative aganirizwa ku kamaro k'imisoro n'amahoro.
Amakoperative aganirizwa ku kamaro k’imisoro n’amahoro.

Rwiririza Gashango, Umuhuzabikorwa wa RRA mu Ntara y’Iburengerazuba, asaba amakoperative yose kwitabira gusora bakurikije amategeko.

Yabasabye kandi gutanga amakuru ku bacuruzi badatanga inyemezabuguzi ndetse n’abambutsa ibicuruzwa ku mupaka mu nzira zitemewe, avuga ko ukora magendu agomba gufatwa nk’umwanzi w’igihugu.

Yakomeje agira ati "Magendu ni umwanzi kimwe n’undi wese. Magendu ni mbi rwose duhaguruke tuyirwanye."

Mucyibi Joseph, Visi Perezida w’Urugaga Nyarwanda rw’Amakoperative, yasabye amakoperative gukurikiza amategeko anabashishikariza kubara neza, kwikorera igenzura no kumenyekanisha ibikorwa byabo mu buryo bw’ukuri.

Yagize ati "Tubikoreye ku gihe tukabikora neza nta kibazo twagira. Twirinde kugwa mu makosa, tube intangarugero."

Mucyibi ashimira Leta yashyizeho gahunda yo kwibashyara hamwe nk’abantu bahuje gahunda mu makoperative ngo bazamurane biteze n’imbere.

Ati "Usora neza aba yifashije afashije n’igihugu." Ashishikariza abantu no gusaba fagitire.

Guhugura abasora n’imwe mu nshingano za RRA hagamijwe kuzamura imyumvire ku misoro n’amahoro bigira ingaruka nziza ku mikusanyirize y’amafaranga yinjira mu isanduku ya Leta.

Ayo mahugurwa atangwa na RRA ku bufatanye bw’

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka