Ibyo byiyongeraho n’abajura babyihisha inyuma bakiba kuko nta rumuri ruba ruhari mu masaha y’ijoro.
Niyotwizeye Jean Bosco ukora akazi ko gutwara abantu kuri moto muri uyu mujyi, avuga ko kuba badacanirwa bituma bakora amasaha make, kuko iyo bwije haza umwijima abantu bagahita bitahira kare ntabashe gukomeza gukora.
Agira ati “Haramutse hacaniwe hakajya ayo matara ku mihanda,byatuma n’ubucuruzi bwiyongera abashoramari bakaza. Iyo bwije saa mbiri usanga abantu bose bitahira mbese umujyi ugahita ufunga.”
Bizimungu Celestin nawe uhakorera, avuga ko baramutse bacaniwe ikibazo cy’abajura bagabanuka ndetse urujya n’uruza rugakomeza na nijoro abantu bagakora igihe kinini bakunguka.
Ati “Byonyine bacanye uyu muhanda ikibazo cy’abajura cyagabanuka. Iyo haka bikumira ubujura bigatuma abantu bakora igihe kinini na nijoro natwe tugakora tukabona abo dutwara ntacyo twikanga.”
Mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Ngoma iheruka kuba muri Nzeri 2015, umuyobozi w’Umudugudu w’Agatare Bizuru John, yasabye ko hashyirwa amatara ku mihanda muri aya masantere nk’urwinjiriro rw’Akarere kuko byanatanga isura nziza.
Ati “Natwe ubusantire bwa Remera tubonye amatara ku muhanda byaha isura nziza umujyi wa Ngoma kuko ni mu rwinjiriro rw’ababa baje mu mujyi wa Ngoma ndetse n’urusohokero rw’abawuvuyemo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodise, avuga ko amatara yo ku muhanda biri muri gahunda ko babiganiraho.
Ati “Umujyi wa Remera usanzwe ufite amashanyarazi ikibura ni ariya matara manini yo kumihanda.Ubwo tuzaza tubiganireho mu iterambere ry’Umurenge turebe icyo twakora usibye ko hari gahunda yo kuzashyira amatara manini kuri uyu muhanda wa Kayonza Rusumo.”
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibabahe amatara babone uko bakora amasaha menshi