BNR yafunze Forex Bureaus esheshatu zizira kwimana Amadolari

Mu bice bitandukanye by’Igihugu, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, hamaze iminsi havugwa amakuru y’uko Amadolari ya Amerika yabuze ku isoko.

Abavuga ibi babishingira ku kuba bagana za Forex Bureaus zinyuranye bashaka Amadolari ariko bagataha amara masa. Abayacuruza na bo bashimangira ko nta madolari ari ku isoko.

Mu gushaka kumenya amakuru y’impamo, Kigali Today yegereye Banki Nkuru y’u Rwanda, maze iyibaza icyaba gitera iri bura ry’Amadolari ku isoko nk’uko bivugwa.
Mu gusubiza iki kibazo, Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, bwana John Rwangombwa, yavuze ko ibyo atari byo, ko ahubwo abakeneye Amadolari ari benshi ariko bitavuze ko abayacuruza bayabuze burundu.

Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda, John Rwangombwa
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa

Guverineri Rwangombwa yagize ati: “Ayo makuru si yo rwose. Ntabwo Amadolari yabuze burundu ku isoko ku buryo uwayakenera atayabona. Ahubwo kuva mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka, abakeneye Amadolari bariyongereye gusa ntibikuraho ko abakora ubwo bucuruzi bakomeza gukora. Abavuga ko yabuze burundu barabeshya kuko iyo turebye buri cyumweru hacuruzwa miliyoni 10 z’Amadolari. None se ayo yaba ava he niba koko ntayo ari ku isoko nk’uko mubivuga? Ubu ahubwo yarabonetse ugereranyije n’uko byari bimeze mu mezi ashize nka Kamena na Nyakanga.”

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda ariko akomeza avuga ko hagaragaye igisa n’amanyanga muri ubu bucuruzi aho abafite Amadolari bayimana nkana, ndetse hanakozwe ubugenzuzi, aho bigaragaye hafatwa ingamba.

Yagize ati “Mu cyumweru gishize twakoze ubugenzuzi, maze abakozi bacu bagana Forex Bureaus zinyuranye bashaka Amadolari ariko dutungurwa n’uko bayabimana nyamara bayafite, nyamara haza abandi nyuma bakayabaha. Ibyo rero twarabibonye na camera zabo zirabyerekana ndetse bamwe baranahanwa abandi barahagarikwa.”

Guverineri Rwangombwa yunzemo ati: “Mu cyumweru kimwe gusa Forex Bureaus esheshatu (6) zarafunzwe, izindi zirenga 10 zihabwa ibihano birimo gucibwa amande.”

Abacuruza Amadolari bayimana nkana baraburirwa
Abacuruza Amadolari bayimana nkana baraburirwa

Ushobora kwibaza impamvu umuntu wavuye mu rugo aje gucuruza, abona umukiriya amugana ariko akanga kumuha Amadolari kandi ayafite.

Bamwe mu baganiriye na Kigali Today bavuga ko hari ababikora nkana bagamije ko Amadolari akomeza kubura maze bigatuma igiciro cyayo gitumbagira bityo bakarushaho kunguka.

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) ivuga ko abakora ubu bucuruzi bagirwa inama yo kureka ibisa bityo kuko abazabifatirwamo bazajya babihanirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka