Ubumuga bwo kutabona ntibumuzitira mu gucuruza

Epiphanie Mukamwezi wo mu Murenge wa Kibirizi muri Gisagara, ufite ubumuga bwo kutabona, afite kantine yikoreramo akanakira abakiriya bamugana.

Uyu mukobwa utuye akanakorera mu isantere ya Kibirizi, afite ubumuga yatewe n’indwara yamufashe akuze. Muri kantine ye amazemo imyaka 2,5, acururizamo icyayi, igikoma, amata n’amandazi.

Mukamwezi Epiphanie yahawe igihembo cy'abihumbi 100Frw, kuko yaharaniye kwiteza imbere.
Mukamwezi Epiphanie yahawe igihembo cy’abihumbi 100Frw, kuko yaharaniye kwiteza imbere.

Muri aka kazi afite abakozi bamufasha ariko ntibimubuza abamugana, ku buryo bamwe batemera ko afite ubumuga bwo kutabona.

Avuga ko ibyo abikesha kuba yarakiriye ubumuga bwe ndetse akiga no kubana nabwo atabufata nk’inzitizi.

Agira ati “Burya iyo umutwe n’umutima bikora neza n’ibindi urabishobora, iyo mpereza abakiriya, mfata igikombe nkamusukira igihe byuzuye akambwira nkarekeraho maze kubimenyera bamwe bagirango ndababeshya ndabona.”

Mukamwezi avuga ko yasanze atahora yicaye ngo atege amaboko ngo ni uko atabona, niko gushaka icyo yakora kikamwinjiriza na make byibura amufasha kwikenura ku by’ibanze umuntu akenera. Avuga ko kugera ubu abona bigenda n’ubwo atarabasha kugera aho yifuza.

Ati “Mbona ntacyo mbura n’ubwo umuntu atabona byose, ariko ubu niguriye inka ndetse na basaza banjye batatu naraboroje, kandi n’ibindi bibazo by’umuryango iyo bije turabikemura.”

Mu byifuzo bye harimo kwagura ibikorwa bye, akazamuka akiteza imbere byisumbuyeho, ariko akavuga ko ubushobozi bwe butarabimwemerera, ariko kandi ngo ntacika intege.

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga, Mukamwezi yahawe igihembo hamwe n’abandi babiri bagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa mu bafite ubumuga, buri wese ahabwa amafaranga ibihumbi 100Frw.

Avuga ko ayo mafaranga azunganira ibikorwa bye, akongeraho ko yishimira kuba imbaraga ze zibonwa ndetse zigashimwa. Ahamagarira abafite ubumuga kwitabira umurimo buri wese mu bushobozi bwe ntihagire uwisuzugura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka