Ngororero: Abaturage biyemeje gukusanya miliyoni 74RWf zo kwiyubakira ibiro by’umurenge
Nyuma yo kubona ko baherwa serivisi mu biro bito kandi bishaje, abaturage bo mu Murenge wa Ndaro muri Ngororero biyemeje gukusanya amafaranga yo kwiyubakira ibiro bishya.
Biteganyijwe ko ibiro by’uwo murenge bizaba byuzuye mu gihe cy’umwaka umwe n’igice, bitwaye miliyoni 74RWf.
Ayo mafaranga yose azatangwa n’abaturage batuye muri uwo murenge n’abandi bawuvukamo ariko bakorera ahandi kimwe n’ibigo bitandukanye bikorera muri uwo murenge.
Umurenge wa Ndaro utuwe n’abaturage 24284 batuye mu ngo 5900. Buri rugo rwiyemeje gutanga nibura amafaranga 1000RWf.
Abo bandi basigaye nabo biyemeje gutanga inkunga uko bishoboye. Ku ikubitiro ayo bamaze kwiyemeza abarirwa muri miliyoni 30RWf.
Umurenge wa Ndaro ni umwe mu mirenge y’icyaro yo mu Karere ka Ngororero, ukaba ari na wo ufite inyubako ntoya itajyanye n’igihe.
Abaturage bo muri uwo murenge bavuga ko ku mbaraga bafite biyemeje kwiyubakira ibiro by’umurenge bifite inyubako ijyanye n’igihe; nk’uko uwitwa Sebazungu Modeste abisobanura.
Agira ati "Twarebye dusanga hari bimwe mu bikorwa twafasha mu murenge wacu, dusanga icya mbere ari ugufasha abakozi bize kandi bashoboye twahawe, kubona ibiro byiza bikwiriye gutangirwamo serivisi."
Kuri ubu,abaturage batangiye gusiza ikibanza no kukigezamo ibikoresho byo kubaka birimo nk’amabuye n’umucanga.
Mugisha Dan, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndaro avuga ko bamaze kujya inama n’abaturage ko baziyubakira ibyo biro badategereje inkunga.
Agira ati "Twabonye gukomeza gutegereza inkunga bizadutinza, kandi dufite imbaraga z’abaturage. Twagiye inama y’uko tuzafatanya ngo twubake inyubako y’ibiro byacu."
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngororero ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kanyange Christine avuga ko abaturage ba Ndaro batanze urugero rwiza rwo gushyira hamwe no gufata icyemezo cy’iterambere ryabo.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Hello ndibaza koko is this the priority for a sector?