Kubura amashanyarazi uko imvura iguye bibicira akazi

Abakorera ubucuruzi mu Murenge wa Nyanza muri Gisagara, basaba ko ikibazo cy’ibura ry’umuriro imvura iguye kiri kubicira akazi.

Iki kibazo kibasira cyane cyane abatuye umudugudu w’Akamerwe, mu Kagari ka Nyaruteja, aho bavuga ko bakunze kubura umuriro w’amashayanyarazi igihe cyose imvura iguye kandi akenshi bakawubura abandi bawufite, nk’uko bitangazwa n’uwitwa Bimenyimana.

Isantere ya Nyaruteja ngo uko imvura iguye babura umuriro w amashanyarazi.
Isantere ya Nyaruteja ngo uko imvura iguye babura umuriro w amashanyarazi.

Agira ati “Uko imvura iguye ujya kubona ukabona birazimye kandi abandi hakurya bawufite, haba ari kumanywa nko kogosha bikaba birahagaze.”

Usibye igihe cy’akazi kandi ngo no mu masaha y’ijoro biba bibangamye kubura umuriro, kuko baba bakeneye gucana mu mazu yabo, ikindi kandi ngo amashanyarazi babonye abafasha kurinda umutekano wabo mu isantere, iyo wazimye rero bagira impungenge zo kwibwa.

Mukamasabo Agathe, umukecuru utuye muri uyu mudugudu, ati “Reka haba hasa nabi, none se ko twari tumaze kumenyera kumurikirwa, bazashake uko bawubuza kujya ubura buri gihe.”

Kuri aba baturage kubura umuriro w’amashamyarazi kenshi bemeza ko bituruka kuri transformateur kuko ngo iriho ari iyasimbuwe bitewe n uko izashyizweho mbere zari zagize ibibazo.

Jean Pierre Maniraguha, umuyobozi w’ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi mu turere twa Huye na Gisagara, avuga ko ikibazo atakwemeza ko ari imashini ibagezaho uyu muriro (Transformateur) ahubwo bishobora kuba impamvu zinyuranye.

Asaba abaturage mu gihe baba bagize iki kibazo bajya bihutira kubibamenyesha ku nimero babahaye itishyurwa kuko igihe batari gutanga iyi serivisi y amashanyarazi nabo bahomba.

Ati “Birashoboka ko ari abafatabuguzi bacu batamenya ikibazo cyabaye cyangwa ntibanihutire kutumenyesha ku murongo wa telefone twabahaye bigatuma tutabageraho byihuse ariko ntitwavuga ko ari ikibazo cyihariye.”

Ubuyobozi bw ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi ishami rya Huye na Gisagara, avuga ko uburyo burambye bwo gukemura ibibazo birebana n’amashanyarazi muri Gisagara bizakemurwa no kubegereza ishami ryihariye mu karere kabo, ngo bikaba biri gutekerezwaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka