Akazi bahawe bagatezeho kubahindurira ubuzima

Abahawe imirimo muri VUP bo mu Murenge wa Mukindo mu arere ka Gisagara, barakora baharanira kwiteza imbere babikesha amafaranga bakuramo.

Umwaka ushize gahunda ya Leta yo guteza imbere imirenge ikennye izwi nka VUP, yatanze akazi kuri benshi mu batuye muri uyu murenge, binyuze mu mushinga w’ikigega cya Leta kirengera ibidukikije (FONERWA).

Imirimo babonye ibafasha kwizigama ngo bazakore imishinga ibyara inyungu.
Imirimo babonye ibafasha kwizigama ngo bazakore imishinga ibyara inyungu.

Muri uyu mushinga haba hacibwa imirwanyasuri hanakorwa amaterasi y’indinganire mu rwego rwo kubungabunga ikibaya cy’Uruzi rw’Akanyaru.

Munyakazi Silvain w’imyaka 23, wahawe akazi n’uyu mushinga, avuga ko kuba yari yaracikirije amashuri, byamucaga intege akibaza ko atazava mu bukene. Ariko mu mezi umunani amaze akora mu materasi amaze kwigurira amatungo 10 magufi kandi aracyanayongera.

Agira ati “Maze guhembwa kabiri naragiye ngura ihene eshatu, ngenda nzongera ubu ngize 10 kandi ndateganya kuzamuka nkagera ku nka nkaba umworozi ugaragara.”

Mukantwari Venancie, na we ukora muri ayo materasi, avuga ko kubona akazi byatumye ahindura imibereho ubu akaba abasha kwiha icyo akeneye mbere atarabashaga no kwigurira isabune.

Nubwo iyi mirimo ifite gahunda yo kurangira mu myaka itatu, abakoramo bavuga ko biyemeje kuyibyaza umusaruro bizigamira amafaranga bakorera akababyarira ibindi bikorwa.

Nzeyimana Jean avuga ko uretse gukora ibikorwa bijyanye n’ubworozi, bizigamira kugira ngo amafaranga nagwira bazayabyaze indi mishanga. Ati “Maze kwizigama ibihumbi 100 nagwira nzagura isambu yo guhingamo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukindo, Moïse Ndungutse, ahamagarira abifuza imirimo kwitabira kuko ihari.

Mu bikorwa bya VUP muri uyu murenge, harateganywa gutangira ikindi cyiciro cy’imirimo y’amaboko izatanga akazi ku baturage bagera kuri 600, bazaba bakora umuhanda uhuza Umurenge wa Mugombwa na Mukindo ufite ibirometero 11.

Biteganijwe kandi ko ibikorwa byo kugeza amazi meza muri uyu murenge, na byo bizaha abandi baturege bagera kuri 200 akazi.

Muri uyu murenge abagera ku 2.000 bamaze kubona akazi bahawe n’uyu mushinga wa FONERWA. Bitatu bya kane byabo ni urubyiruko, bituma iyi gahunda ifatwa mu zagabanyije ubushomeri muri uwo murenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka