Umuhanda bemerewe na Perezida watangiye gukorwa

Icyizere ni cyose ku batuye Akarere ka Rutsiro, nyuma y’uko imirimo yo gukora umuhanda wa kaburimbo Perezida Kagame yabemereye yatangiye.

Perezida Kagame yabemereye uyu muhanda ubwo yiyamamarizagamo mu matora 2010 yongera kwibutsa ko kuwukora bigomba kwihutishwa ubwo yari yabagendereye muri Kamena uyu mwaka.

Hatangiye gutundwa ibikoresho bazifashisha abakora umuhanda.
Hatangiye gutundwa ibikoresho bazifashisha abakora umuhanda.

Nzabonimpa Felicien w’imyaka 60 utuye mu kagari ka Mageragere mu murenge wa Mushubati, yavuze ko ibimenyetso by’uko uyu muhanda ugiye gukorwa byatangiye kugaragara mu gihe kitarenze amezi atatu gusa.

Agira ati “Uyu muhanda bawuvuze kera muri za 70 niga mu mashuri abanza tugategereza tugaheba ariko kuva niboneye izi mashini ntangiye kugira icyizere.”

Nzirorera Jacques, umuturage na we wo mu Karere ka Rutsiro, yavuze ko Kibuye yari yarasigaye inyuma ariko buhoro ariko ubuyobozi buriho bukaba bawaragiye bubibuka buhoro.

Kubona ibioresho birimo imashini ngo biri kubatera kwizera noneho ko uyu muhanda ugiye gukorwa.
Kubona ibioresho birimo imashini ngo biri kubatera kwizera noneho ko uyu muhanda ugiye gukorwa.

Ati “Uyu uhanda Perezida yemereye Rutsiro noneho turabona ko watangiye gukorwa, kuko abapima barapimye tubibona nneho bishimangiwe no kubona izi mashini z’abashinwa tubona hano zisiza aho bazabika ibikoresho.”

Aba baturage bavuze ko uyu muhanda nurangira uzabafasha guhahairana n’utundi turere turimo Rubavu na Karongi ku buryo bworoshye, binongere ishoramari kuko hari ababuraga gushora imari muri aka karere kubera umuhanda mubi.

Uyu musaza ngo kuva mu myaka ya 70 akiga mu mashuri abanza yumvaga bavuga ikorwa ry'uyu muhanda ariko ntukorwe gusa kuri ubu ngo yatangiye kugira icyizere ko uzakorwa.
Uyu musaza ngo kuva mu myaka ya 70 akiga mu mashuri abanza yumvaga bavuga ikorwa ry’uyu muhanda ariko ntukorwe gusa kuri ubu ngo yatangiye kugira icyizere ko uzakorwa.

Akarere ka Rutsiro niko konyine mu turere 30 tugize igihugu cy’u Rwanda katari gafite kaburimbo, byatumaga benshi baribazaga impamvu badahabwa kaburimbo.

Uyu muhanda uzaba uhuza uturere dutatu ari two Karongi-Rutsiro-Rubavu. Biteganyijwe ko uzaba warangije gukorwa, ukazamurikwa mu kwezi kwa Mutarama 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Paul Kagame imvugo ye niyo ngiro. Iki nicyo gituma tuzamutora igihe cyose tugihumeka

Nizeye yanditse ku itariki ya: 22-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka