Kamonyi: Korora inkware ngo ni umushinga ushobora guha inyungu nyinshi uwukora

Mu gihe mu Rwanda bimenyerewe ko Inkware ari inyoni z’agasozi ziba mu mashyamba ndetse zikaba zitangiye gucika, ikigo “Eden Business Center”, giherereye mu Kagari ka Ruyenzi, mu Murenge wa Runda, mu Karere ka Kamonyi cyorora inkware zo mu rugo kandi abayobozi bacyo bahamya ko zitanga umusaruro.

Ikware zo mu rugo zororwa nk’uko borora inkoko. Muhirwa Alice Hirwa, umuyobozi wa Eden Business center, atangaza ko iki kigo cyakuye icyororo mu mahanga kugira ngo no mu Rwanda zihororerwe kuko babonaga ibizikomokaho bikenerwa kandi bihenze.

Ngo inyama z'inkware ziboneka mu mahoteri akomeye kandi zigahenda.
Ngo inyama z’inkware ziboneka mu mahoteri akomeye kandi zigahenda.

Ngo inyama z’inkware ziboneka mu mahoteri akomeye kandi zigahenda cyane kuko zifite intungamubiri zihambaye, ndetse n’amagi ya zo ngo arakenerwa kuko avura indwara zitandukanye zirimo izo kutagira imbaraga mu mubiri, izo kudashaka ibiryo; ndetse agafasha n’abafite ibibazo by’ibinure n’isukari nyinshi mu mubiri.

Iki kigo ngo cyatekereje gukora umushinga wo korora inkware kuko mu ngendo-shuri abayobozi ba cyo bakoreye mu bihugu bitandukanye, basanze aborozi b’inkware zarabateje imbere cyane; bahitamo kuzana umushinga no mu Rwanda kugira ngo bigishe n’abagana icyo kigo kuzorora.

Iki kigo gisanzwe gitanga amahugurwa ku mishinga itandukanye, cyatangiye guhugura abakigana ku bworozi bw’inkware kugira ngo na bo babishoremo imari. Umushwi w’ibyumweru bitatu cyiwugurisha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi birindwi, naho igi rimwe rikagurwa amafaranga y’u Rwanda 500.

Inkware igeze igihe cyo kuribwa iba ipima hagati y'amagarama 250 na 300.
Inkware igeze igihe cyo kuribwa iba ipima hagati y’amagarama 250 na 300.

Muhirwa avuga ko abitabira ubu bworozi ikigo kiborohereza kubona isoko kibagurira amagi ku mafaranga y’u Rwanda 300 kikayashyira mu ituragiro bakongera imishwi.

Ati “Nk’umuturage wakorora inkware 100, zitangiye gutera yajya yinjiza ibihumbi 30 ku munsi”.

Inkware ni inyamaswa ziri mu bwoko bw’inyoni. Inkware igeze igihe cyo kuribwa iba ipima hagati y’amagarama 250 na 300. Izororerwa mu rugo zitabwaho nk’inkoko, ntiziruka cyane nk’iz’agasozi, ahubwo ngo n’iyo zigiye zirigarura.

Marie Josée Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

Murakoze kuduha aya makuru.Nigute umuntu yabona number ya telephone y’abayobozi b’iki kigo?

VENUSTE yanditse ku itariki ya: 24-05-2015  →  Musubize

Murakoze kuduha aya makuru.Nigute umuntu yabona number ya telephone y’abayobozi b’iki kigo?

VENUSTE yanditse ku itariki ya: 24-05-2015  →  Musubize

Ni byiza. mwaduha numero ya telephone z’aba bantu tukigurira kuri iri tungo....ndazikeneye.

kora yanditse ku itariki ya: 24-05-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka