Ikibagarira ni indwara iza ku isonga mu kwica inka cyane cyane inyana

Ikibagarira ni indwara iterwa n’uburondwe ikunda kwibasira inka za kijyambere cyane cyane inyana. Uretse ko uburyo bwo kuyivura bunahenze cyane, buragoye kuko n’iyo itungo rirusimbutse risigarana ubumuga.

Umuganga w’amatungo w’akarere ka Bugesera, Kayitankore Leonidas, avuga ko inka yarwaye iyo ndwara ishobora guhuma burundu. Iyi ndwara y’ikibagarira mu rurimi rw’igifaransa bayita Theileriose, naho mu cyongereza yitwa East Coast Fever (ECF).

Inka irwaye ikibagarira irangwa no kuzamura umuriro cyane, kubyimba inturugunyu zo mu ntugu n’izo munsi y’amatwi, guhumeka nabi, gukorora, guhitwa no guhuma.
Muganga w’amatungo w’akarere ka Bugesera arasaba aborozi ko bashishikarira korora kijyambere ari nako basobanukirwa ibibi by’indwara y’ikibagarira.

Ati “abantu benshi bakeka ko indwara y’ikibagarira ifitanye isano n’izuba cyangwa amata ariko sibyo, kuko ari indwara iterwa n’agakoko kitwa Theileria Parva, yanduzwa ikanakwirakwizwa n’ikirondwe.”

Inka za kijyambere cyangwa inyana nizo zikunzwe kubasirwa n'indwara y'ikibagarira.
Inka za kijyambere cyangwa inyana nizo zikunzwe kubasirwa n’indwara y’ikibagarira.

Ibirondwe bije kunyunyuza amaraso y’inka irwaye bijyana ubwo bukoko bikazanduza andi matungo bizanywaho amaraso.

Uburyo bwa mbere bwo kuyirinda ni ukuhagiza itungo umuti wica uburondwe wubahirije amabwiriza. Ubwa kabiri ni ugukingiza amatungo kandi urukingo ruzaboneka kuko ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi cyabihagurukiye.

Ibyo bikorwa nyuma yo kubanza gusuzumisha amaraso muri laboratoire kugira ngo hamenyekane niba ari ikibagarira koko. Umuti uvura ku buryo budasubirwaho ni uwitwa Butalex. Bashobora no kuwufatanya na Oxytetracycline na Novalgine; nk’uko Kayitankore abivuga.

Habaho n’izindi ndwara zanduzwa zikanakwirakwizwa n’ibirondwe. Izikunda kuboneka mu Rwanda ni Gasheshe bamwe bita Ivunja (Anaplasmose), Umusumagiro (Cowdriose), Karaso (Babesiose) kuganga amaganga asa n’umutuku nk’uko muganga w’amatungo Kayitankore abivuga.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka