Gatsibo: Bifuza ko ubwanikiro bafite bw’umusaruro bwakubwa kabiri

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko hakenewe gukuba kabiri ubwanikiro bafite hagamijwe gufata neza umusaruro, kuko ubuhari ubu bufite ubushobozi bwo kumisha nibura 30% by’umusaruro wose uboneka mu gihembwe kimwe cy’ihinga.

Bifuza ko ubwanikiro bafite bw'umusaruro bwakubwa kabiri
Bifuza ko ubwanikiro bafite bw’umusaruro bwakubwa kabiri

Ku wa Gatatu tariki ya 27 Werurwe 2024, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse, yasuye bimwe mu bikorwa byubatswe bifasha abahinzi kumisha no guhunika umusaruro, nk’ubuhunikiro bwa kijyambere buri mu Murenge wa Kiramuruzi.

Yanarebaga kandi uko abahinzi basarura n’uko bafata umusaruro, hagamijwe kurwanya iyangirika ryawo, cyane indwara y’uruhumbu (Aflatoxin).

Ni ubuhunikiro bufite ubushobozi bwo kubika toni hagati ya 40 na 50, ndetse bukaba bunifashishwa mu kumisha neza umusaruro w’ibigori. Ubu ubuhunikiro kandi bwifashishwa n’amakoperative y’abahinzi b’ibigori begereye aho bwubatswe.

Ariko nanone ngo haracyari ikibazo cy’ubwanikiro, ku buryo hakwiye kubakwa ibindi bikorwa remezo byo kumisha nibura bikubye kabiri ibihari.

Meya Gasana ati “Ubwanikiro dufite tubara ko bushobora kudufasha kumisha umusaruro dufite ugera kuri 30%, naho 70% abaturage birwanaho, baranika bagatwikira n’amashitingi, bakubaka ubwanikiro bw’igihe gito ariko dukeneye kongeramo imbaraga nibura ibikorwa remezo byo kwanikaho dufite tukaba twabikuba nka kabiri, kugira ngo ikibazo dufite gikemuke burundu.”

Akarere ka Gatsibo kari mu Turere dukunze kubona umusaruro mwinshi w’ibigori, kuko igihembwe cy’ihinga gishize kabihinze ku buso burenga hegitari 23,000.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka