Léa Ndilu, umukozi muri RAB, ishami rya Rubona ho mu Karere ka Huye ukora mu bushakashatsi butunganya imyaka yamaze gusarurwa, agaragaza ko ifu y’amasaka ivanzwe n’ibindi byifashishwa mu gukora ikiribwa cya gato, na yo itanga bene uwo mutsima, kandi unaryoshye.

Gato iva mu masaka usanga ifite ibara ry’ikigina cyijimye. Wagira ngo ni gato isanzwe yashyizwemo shokora. Icyanga cyayo na cyo ni nk’icy’izindi gato muri rusange.
Uretse gato zikoze mu ifu y’amasaka, muri RAB Rubona bakora na gato mu bigori. Bakora kandi ibisuguti na keke (cake) mu ifu y’ibijumba, ndetse n’amandazi mu ifu y’imyumbati.

Ibi byose babikora bagamije gushaka uburyo Abanyarwanda bajya babasha gutunganya ibikomoka ku byo bahinga, bakanigisha abashaka kumenya kubikora ku buntu, gusa ngo bigisha amashyirahamwe cyangwa amakoperative, ntibigisha umuntu ubyifuza ku giti cye.
Ifu y’ibijumba by’umuhondo itanga keke n’ibisuguti bikize kuri vitamini A
N’ubwo ifu y’ibijumba ibyo ari byo byose bashobora kuyibyaza keke ndetse n’ibisuguti, muri RAB Rubona bahisemo kuzajya bifashisha ibijumba bigira ibara ry’umuhondo imbere. Impamvu ni uko ngo basanze bikize kuri vitamini A, iba ikenewe mu gutuma abantu batarwara amaso, gukura kw’abana n’ibindi.




Ndilu avuga ko kugira ngo iyi fu iboneke bafata ibijumba bakabyoza neza hanyuma bakabikatamo uduce duto cyane tw’uruziga, bakabyanika. Ngo nyuma y’iminsi ine biba byumye, ni uko bakabisya.
Marie Claire Joyeuse }
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
murakoze cyane imana ibarinde cyane
ikifuzo cg ikivazo mwakwemerera umuntu kugiti cye akiga ko mubuzima byazamugirira akamaro nawe.
gs njye mubinyemereye nafata amasomo