Umunyamabanga uhoraho muri iyi minisiteri Musabyimana Innocent, yabitangarije mu kiganiro gitangaza amabwiriza yerekeranye n’itangwa ry’inyongeramusaruro mu buhinzi mu gihembwe k’ihinga 2015 A na B, yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tariki 28 Kanama 2015.
Yagize ati “Ku bufatanye n’urugaga rw’abikorera hubatswe ibigega bishobora guhunikwamo toni ibihumbi 165, n’ibishobora guhunikwamo toni ibihumbi 12.”
Musabyimana yatangaje ko ibyo bizakorwa ku bufatanye bwa leta n’Urugaga rw’Abikorera, nyuma yo gusanga mbere mu gihe cy’isarura hatakara umusaruro uri hagati ya 15 na 20%.
Mu isarura ry’ubutaha riteganyijwe mu kwezi kwa Gashyantare 2016, bateganya kuba bujuje ikigega gishobora guhunika toni ibihumbi 10 mu karere ka Nyagatare. Mu Bugesera naho hazaba huzuye ikindi kizajya gihunika toni zirenga ibihumbi bitandatu, nk’uko yakomeje abisobanura.
MINAGRI ifite gahunda y’uko mu turere dukunze kugaragramo umusaruro mwinshi kurusha ahandi, bazajya bafasha abaturage mu kubashakira utumashini twumisha umusaruro ugahita uhunikwa.
MINAGRI kandi ikangurira abikorera, bifuza kubaka ubuhunikiro cyangwa kugura utumashini twumisha imyaka kubikora, kuko leta ibashyigikira ibaha 40% yayo bazifashisha muri icyo gikorwa.
Iyi minisiteri kandi izanakomeza ubukangurambaga bwo gusobanurira abaturage akamaro ko guterera imyaka ku gihe bakabona umusaruro mwiza kandi utangiritse.
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
niko bimeze ntibikwiye ko hri ibitakara byaragoranye bihingwa
ntihakagire na kimwe gitakara mu isarura, ingamba zifatwe