Abenshi muri abo bahinzi ni abahinga ibigori mu duce dufite imisozi miremire nka Kabaya, Muhanda, Sovu n’ahandi, aho ngo nkongwa ituma ibigori byabo byuma bitarera, kuri ubu bakaba batagishaka kubihinga.
Mukezangango Cleophace, umuhinzi wo mu Murenge wa Kabaya, agira ati «Hashize igihe kigera ku myaka 5 turwaza nkongwa.
N’ubu dufite ibigori byamaze gufatwa ku buryo nta musaruro dutegereje, tumaze gucika intege aka karere dutuyemo ibigori bimaze kutunanira ».
Hari n’abahinzi bavuga ko ubwo burwayi bushobora kuba buterwa n’uko bahinduriwe imbuto. Tuganira kuri iki kibazo, Uwimana Theogene wo mu Murenge wa Muhanda, yagize ati “Bimera ari byiza byagera hejuru bimaze guheka bikabona gupfa.
Ubundi imbuto baduhaga mbere yareraga cyane, ariko iyo baduhaye ubu nta musaruro tuyibonamo».
Mbere y’uko nkongwa yibasira umusaruro w’aba bahinzi, ngo umusaruro wari waravuye kuri toni 1 kuri hegitari igera kuri toni 3, ariko byongeye gusubira hasi.
Rukundo Aimable, Umukozi wa RAB ushinzwe Ubuhinzi mu ntara y’Iburengerazuba, avuga ko nkongwa atari indwara idasanzwe ahubwo ko biterwa n’abahinzi batazi uko bakwita ku bihingwa byabo.
Ati «Natwe ubwacu hari imiti twabaha, ariko nkongwa si indwara ikanganye kuko n’abacuruza inyongeramusaruro babafasha kuyirwanya. Bashobora kuba barwaza ntibabimenye ».
Rukundo avuga ko iki kibazo kizakemurwa n’amavuriro y’ibihingwa (plant clinics) yakwirakwijwe mu mirenge aho abahinzi bajya gusuzumisha ibihingwa byabo.
Anavuga ko hashyizweho abajyanama mu by’ubuhinzi bafasha abahinzi binyujijwe muri gahunda ya «Twigire Muhinzi », aho asaba abahinzi bose kuyayoboka.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|