*: Ni kwakundi tu ku bijyanye n’imvugo yanjye… abataba I Kigali cyangwa abatamenyereye sirikwi (circuits) mbamo amagambo amwe n’amwe ashobora kubacanga (kubayobera) ariko nkuko nabibemereye nta ribi (nta kibazo) nzajya ngenda nyabasobanurira mbonereho no kubigisha imvugo (Jargon - slang) y’abatawuneri (towners - abanyamujyi) kugira ngo hatazagira ubaragira (ubabeshya)…sibyo wangu ? (nshuti zanjye?)
Nizere ko mumeze bo muri hudu… Nanjye meze fuleshi ndacyeye mu murwa! Mba ndi ku gatigito tu nkuko bisanzwe ariko ntibimbuza no guhora ncekinga akajya mbere ngo ni agaki kugira ngo nze mbasunikire sitori twiganirire ku byiza, iveni n’amadega bibera muri iyi siti yacu ya Keji Eli!
Ejo bundi rero, nitarasirize mvuye ku mikabwe amasaha ya swari asa nk’ayegeye imbere… Ubwo nari mfite muri mind – mu bitekerezo kwicisha ku ligala kidogo kugira ngo mfate rimwe tu nsubize ubwenge ku gihe ubundi mbwinjire! Bucye bwitwe ejo…
Nimanukiye tu ku ma kashe pole pole mu rwego rwo gupoteza muda no kulecyinga gemu… Muranzi mbese! Bongo? Hihih
Icyo nababwira cyo, namwe mujya mubyibonera, I tawuni yacu iraka kabisa! ibyo ngira ngo nta n’uwakwirirwa abitindaho… Ariko uzi ko ubona n’imihanda ubwayo iri kuri Swaga mani? Wallahi ni danje! Njye pasonali numva binteye ishema kabisa! Kandi namwe nibaza ko ari uko…
Gusa ariko, ngo ntabyera ngo de!, nongeye gutungurwa no kubona fasi na fasi ibintu by’ubumaketa bweruye byatangiye kongera gufata intera muri Keji Eli kabisa… Sinzi ko namwe mumaze kubibona, ariko ahantu henshi ubu akabwibwi gapfa guteramo Makangu zikishyira ku imyako zikajya kw’isoko rya Keya! Kandi basigaye babikora ku mugaragaro wana!!! Nta n’amahaya bikibatera kabisa hari umu dada umwe ninjiriye ndamubaza nti:“ubiterwa n’iki kwigurisha?” ubwo uzi ukuntu yambwiye? Ha! Ngo:“Mani, ntago nigurisha ngurisha Keya! Ko ntawe ungumana se?”
Ubwo nabuze icyo ndenzaho, nkanja amanwa nca mu byatsi!
So, Icyo nashakaga kwivugira hano ni kimwe! Iyi ishu y’izi Maketa ngo ziri kw’isoko rya Keya yari ikwiye gufatwa siriyasiri hagafatwa ingamba zo kugira ngo ibi bintu bicike, cyangwa se afazali niba bitabasha kuranduranwa n’imizi bigire uburyo bikorwamo buri kuri sisitimu izwi nk’uko numva ngo mu bihugu bimwe na bimwe byateye imbere, ntumbaze niba iryo naryo ari iterambere nyabaki!, bagira n’amashyirahamwe n’amakarita! Hahahah… Nta bwisungane mu kwivuza se ahubwo? N’ibimina byo kwiteza imbere? Hahahah… Wallahi hasigaye kuzumva bashyizeho Koperative KOUMA Hahahahahah…
Umva wangu, ngo akabi gasekwa nk’akeza, njye nabibwiriraga izo mba mbona hanze aha zikancanga tu! Naho ubundi ngo habwirwa benshi hakumva beneyo! Uhm?!
Kwa hiyo, ndabayobye!
Tuko wote!
Kanaka
|