(*Ibishya muri Kigali muri uyu mwaka wa 2013 birakaze !)
Salama ba Ndugu ! (Mukomere bavandimwe!)
Nizere ko mumeze fuleshi (fresh – neza) kandi ko umwaka wa 2013 mwawutangiye nta noma (nta kibazo)… Nanjye meze bon (ndaho) tu kama kawa (nk’ibisanzwe)…
*: Ni kwakundi tu ku bijyanye n’imvugo yanjye… abataba I Kigali cyangwa abatamenyereye sirikwi (circuits) mbamo amagambo amwe n’amwe ashobora kubacanga (kubayobera) ariko nkuko nabibemereye nta ribi (nta kibazo) nzajya ngenda nyabasobanurira mbonereho no kubigisha imvugo (Jargon - slang) y’abatawuneri (towners - abanyamujyi) kugira ngo hatazagira ubaragira (ubabeshya)…sibyo wangu ? (nshuti zanjye?)
Umwaka ugitangira sinahise mbandikira kuko nashakaga kubanza gusubiza mayindi (mind – ubwenge) ku gihe… Urabona tu mambo zo gusetinga (setting – ibintu byo gutegura) pulani (plan – gahunda) z’umwaka mushya biba bisaba gupoza (kwitonda) kugirango umuntu atazabwengerana (atazarindagira) abandi bari kuri swaga (swag – bakeye)… Bongo? (siko bimeze se?)
Ibyo ariko ntibivuze ko nta gashya nari mbafitiye, akaba ari nayo mpamvu niyemeje kuzibasiga uyu munsi (kubagezaho inkuru)… Hari utuntu nka tungahe nabonye mu minsi ishize igihe twese twahitingaga mu minsi mikuru (hitting – twizihizaga) turancanga mo gato tu ariko naje kuyoka fasta-fasta (faster – byihuse) uko zipanze (ibyo aribyo) mpita niyemeza kazibatambariza… (kuzabibabwira).
Dore sasa uko zimeze, ubwo nari nagiye gusagamba (kwidagadura) Kebisi (KBC – Mu kabyiniro ka KBC) n’abajyama (inshuti zanjye) mu rwego tu rwo gutangira umwaka dusharamye (twishimye)… Ubwo twari turi kurya ama pa (pas – turi kubyina) kuri ya ngoma ihitinga (indirimbo igezweho) ya Gangamu (Gangnam Style) ikirori cyahiye (byashyushye) nibwo nagiye kubona mbona hinjiye umudada (umukobwa) ariko wabonaga atameze nk’abandi badada kuko yari yitwaye nk’abatype (nk’abahungu)… Yotsa kuri swaga (imyambarire) ya kibile (y’abahungu) no ku ma tatu (tattoo – ibishushanyo ku mubiri) y’insazi… Ok, ibyo wenda ntawari kubitindaho iyo ataza guhita awurya umubebi waje kumwakira amwijugunyaho (yahise amusomagura)… Mani, barawuriye mirongo icyenda irashira (barasomanye biratinda) bowate (boite – akabyiniro) yose irancanganyukirwa… Nanjye nti mbonye sitori (story – inkuru) wallahi rwanyonga!!!...
Icyo nshaka kuvuga ni iki sasa? Urabona dusanzwe tumenyereye kubona abatipete (abakobwa) n’ababile (n’abasore) baterana utubizu (bisous – gusomana byoroheje) iyo basuhuzanya mu nzira cyangwa n’ahandi… Ariko, keretse niba ari njye w’indage (w’umuturage), sinari bwitere (bwabone) na rimwe yaba umujyama n’umubebi we, nkanswe aba bebi babiri, bawurya mu ruhame rwa benshi… Nabiganirije abatipe twari kumwe bambwira ko ngo ari ibintu bigenda birushaho gusa nk’ibisanzwe hano Keji Eli… Ngo babyita ubu Lezibiyani (Lesbians), ngo nabyo ni iterambere ry’uburenganzira bwa muntu sijyuwi (sinzi)… Byahitse binyibutsa ibya “Ge Ishu” (Gay Issue) twigeze kuganiraho… birenda gusa, bongo?
Nk’uko nabivuze icyo gihe cya Ge Ishu, nta muntu n’umwe ncira urubanza ariko tu mbona ku bwanjye hari ibintu bimwe na bimwe bitajya mbere ugereranyije n’indangagaciro nyarwanda tudasiba gukangurirwa kandi natwe ubwacu twakagombye kuba twiyubakamo…
Sinzi uko mwe muzumva ariko njye nabonye ari imikasiro (curse – imivumo) kabisa!
Mutaniambia ! (Muzambwira!) reka mbe mbateye swata kidogo nsubire mu gatigito… (mbe mbakwepye ho gato njye mu kazi).