Amateka Andi makuru »

U Rwanda rwifatanyije n’isi mu kwizihiza umunsi w’ingoro z’umurage

Yanditswe ku itariki ya: 18-05-2013 - Saa: 13:03'
Ibitekerezo ( )

U Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu byo ku isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ingoro z’umurage, mu muhango wabereye ku musozi wa Rwesero kuri uyu wa Gatanu tariki 17/05/2013 ahubatswe inzu y’ubugeni n’ubuhanzi mu karere ka Nyanza.

U Rwanda rwahawe bimwe mu bikoresho Abadage bakoresheje mu ntambara ya mbere y’isi

Yanditswe ku itariki ya: 17-01-2013 - Saa: 09:20'
Ibitekerezo ( 1 )

Ibikoresho birimo amapine y’imodoka zakoreshejwe mu ntambara ya mbere y’isi, aho Abadage bari bakoronije u Rwanda bahanganaga n’Ababiligi bashakaga kubakuramo, byashyikirijwe ingoro ndangage y’u Rwanda ishami rya Kigali, iherereye ku Muhima.

“Ibitekerezo bidashingiye ku muco ntibyatugeza ku bukungu burambye” - Minisitiri Mitali

Yanditswe ku itariki ya: 20-11-2012 - Saa: 10:41'
Ibitekerezo ( )

Minisitiri w’umuco na siporo, Mitali Protais, aravuga ko iterambere ry’igihugu rigomba gushingira ku kwimakaza umuco w’igihugu, kuko umuco wirengagijwe nta terambere ryagerwaho.

Umurage Andi makuru »

Nyabihu: Urubyiruko rusanga hari ibyo mu muco wa kera bikwiye kubungabungwa

Yanditswe ku itariki ya: 3-09-2012 - Saa: 15:24'
Ibitekerezo ( )

Nyuma y’igitaramo cyakozwe n’urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye mu karere ka Nyabihu kiswe “bye bye vacances”, urubyiruko rwasanze hari ibyo mu muco wa kera bigomba gusegasirwa ndetse n’ibyo mu muco w’ubu bigomba gukosorwa bigafasha guteza imbere umuco nyarwanda.

“Bikojeje isoni kurushwa n’umunyamahanga kumenya ibyiza by’iwanyu”- AERG IMANZI

Yanditswe ku itariki ya: 13-08-2012 - Saa: 09:43'
Ibitekerezo ( 1 )

Umuryango w’abanyeshuli barokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 biga mu ishuli rikuru rya INILAK, ishami rya Nyanza (AERG IMANZI) bavuga ko bikojeje isoni kurushwa n’umunyamahanga kumenya ibyiza byo mu gihugu cyawe cyane cyane mu birebana n’amateka n’umuco bikiranga.

U Rwanda rwizihije umunsi mpuzamahanga w’ingoro z’umurage

Yanditswe ku itariki ya: 18-05-2012 - Saa: 17:39'
Ibitekerezo ( )

U Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu ku isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ingoro z’umurage uba buri tariki 18 Gicurasi. Ku rwego rw’igihugu uwo muhango wizihirijwe i Rwesero ahubatswe ingoro y’ubuhanzi n’ubugeni mu karere ka Nyanza.

Ibitaramo Andi makuru »

Amrita Performing Arts izifatanya n’Abanyarwanda mu gihe cy’icyunamo

Yanditswe ku itariki ya: 5-04-2012 - Saa: 09:25'
Ibitekerezo ( )

Ku nshuro ya mbere umukino “Gutobora ukavuga ibyakubayeho” ukinwa n’itsinda Amrita Performing Arts uzerekanwa mu bice bitandukanye by’igihugu mu gihe cyo kwibuka Janoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kubafasha gutinyuka kuvuga ibyababayeho cyangwa se ibyo bakoze kuko biruhura umutima bikanakiza ibikomere.

Indangamirwa mu gitaramo Amabyiruka adatatira umuco

Yanditswe ku itariki ya: 28-12-2011 - Saa: 09:33'
Ibitekerezo ( 1 )

Tariki 27/12/2011, kuri sitade Amahoro i Kigali habereye igitaramo cy’Indangamirwa gifite insanganyamatsiko igira iti “Amabyiruka adatatira umuco”.

GAERG bizihije umuganura, biyibutsa n’amateka yaranze Abanyarwanda

Yanditswe ku itariki ya: 28-11-2011 - Saa: 14:27'
Ibitekerezo ( )

Tariki 27/11/2011, umuryango w’abarokotse Jenoside bahoze ari abanyeshuri muri za kaminuza (GAERG), bizihirije umuganura i Nyanza ku gicumbi cy’umuco mu Rukari kwa Rudahigwa.

Ubugeni Andi makuru »

Mushiki wa King James yamenyeye gushushanya ku rubuga rwa Facebook

Yanditswe ku itariki ya: 7-12-2012 - Saa: 15:19'
Ibitekerezo ( 3 )

Akimanizanye Jemima ufite Akabyiniriro ka Kakizi akaba na mushiki wa Kinga James atangaza ko yatunguwe no kumenya gushushaya abikesha inshuti ze bamenyaniye kuri Facebook.

Burera: Yakoze ingoma za kizungu yifashishije iza gakondo

Yanditswe ku itariki ya: 3-12-2012 - Saa: 13:20'
Ibitekerezo ( 2 )

Umugabo witwa Nyarwaya Jean Pierre utuye mu murenge wa Ruhunde, mu karere ka Burera yiganye ingoma za kizungu maze azikora yifashishije ingoma za Kinyarwanda zikoze mu ruhu rw’inka.

Amateka y’umuhanzi Andre Sebanani

Yanditswe ku itariki ya: 2-11-2012 - Saa: 09:51'
Ibitekerezo ( 12 )

Sebanani André yavutse mu 1952, avukira mu cyahoze ari Komini Kigoma Perefegitura Gitarama, ubu akaba ari Akarere ka Nyanza, Intara y’Amajyepfo. Yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Ikinyarwanda Andi makuru »

Umunsi Mpuzamahanga w’Ingoro z’Umurage urizihirizwa i Rwesero mu karere ka Nyanza

Yanditswe ku itariki ya: 17-05-2013 - Saa: 11:54'
Ibitekerezo ( )

Ku rwego rw’igihugu umunsi mpuzamahanga wahariwe Ingoro z’Umurage urizihizwa kuri uyu wa 17/05/2013 ku Rwesero ahubatswe ingoro y’ubuhanzi n’ubugeni mu karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Kwambara impeta ku bashakanye bigenda bita gaciro

Yanditswe ku itariki ya: 7-05-2013 - Saa: 10:19'
Ibitekerezo ( 5 )

Mu madini n’amatorero atandukanye, abashyingiranywe bambikana impeta nk’ikimenyetso cy’urukundo n’ubudahemuka baba basezeranye. Kuri ubu hari abashakanye batakizikoza, bakaba bavuga icyangombwa ari ukuzirikana isezerano.

Bamwe mu Banyarwanda basanga inkwano yarataye agaciro yari ifite mu muco

Yanditswe ku itariki ya: 23-04-2013 - Saa: 09:58'
Ibitekerezo ( 2 )

Mu muco nyarwanda, inkwano (ubundi yari inka) yafatwaga nk’ikimenyetso cy’ishimwe umusore yaganeraga ababyeyi b’umugeni agiye kurongora ko bareze bamurene neza ariko kuri ubu hari bamwe basanga inkwano itagifite icyo gisobanuro ahubwo ngo yafashe isura y’ikiguzi.

Ibitabo Andi makuru »

Ndatsikira Jean Paul azamurika igitabo cye yise “HIRYA Y’IMBIBI Z’AMASO”

Yanditswe ku itariki ya: 21-02-2013 - Saa: 16:02'
Ibitekerezo ( )

Kuri iki cyumweru tariki 24/02/2013, umwanditsi Ndatsikira Jean Paul azashyira ahagaragara igitabo cye yise “Hirya y’imbibi z’amaso” bikazabera muri Kigali Serena Hotel guhera ku isaha ya saa kumi z’umugoroba.

Abayisenga Jean Claude agiye gushyira hanze igitabo yise ‘‘Ipfundo ry’urukundo rw’igihugu’’

Yanditswe ku itariki ya: 19-02-2013 - Saa: 10:07'
Ibitekerezo ( )

Umuhanzi Abayisenga Jean Claude asigaye ari n’umwanditsi w’ibitabo, agiye gushyira hanze igitabo cye cya mbere yise « Ipfundo ry’urukundo rw’igihugu ». Ngo ibijyanye no kucyandika byarangiye akaba ari mu myiteguro yo kugishyira hanze.

Umunyarwanda yabonye igihembo kubera igitabo yanditse kivuga kuri Jenoside

Yanditswe ku itariki ya: 8-11-2012 - Saa: 10:03'
Ibitekerezo ( 1 )

Umwanditsi w’Umunyarwanda witwa Scolastique Mukasonga, kuri uyu wa 07/11/2012, yashyikirijwe igihembo cyitiriwe Renaudot kubera igitabo yanditse cyitwa “Notre Dame du Nil”.

Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
My District Today
Rwanda Districts
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile