60% by’uruganda rw’umuceri rwa Kirehe byeguriwe Enterprise ENAS

Yanditswe ku itariki ya: 19-04-2013 - Saa: 10:21'
Ibitekerezo ( )

Enterprise ENAS Ltd y’umushoramari wikorera ku giti cye Nkubiri Alpfred yeguriwe 60% by’uruganda rw’umuceri rwa Kirehe naho 40% bigasigarana Leta aho bizakomeza gukoreshwa n’andi makoperative y’umuceri.

RCA n’akarere ka Gasabo bahosheje amakimbirane ari muri Koperative COPCOM

Yanditswe ku itariki ya: 18-03-2013 - Saa: 13:56'
Ibitekerezo ( 2 )

Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe iterambere ry’amakoperative (RCA) hamwe n’ubw’akarere ka Gasabo, bahosheje amakimbirane yari agiye gutuma abagize koperative COPCOM y’abacuruzi b’ibikoresho by’ubwubatsi n’ububaji mu mujyi wa Kigali, isenyukana n’ibikorwa byayo.

Nyamagabe: Abanyamuryango ba Sacco ya Kaduha batashye inyubako yo gukoreramo biyujurije

Yanditswe ku itariki ya: 1-03-2013 - Saa: 09:58'
Ibitekerezo ( )

Abanyamuryango ba Koperative Umurenge SACCO “Urufunguzo rw’ubukire” yo mu murenge wa Kaduha mu karere ka Nyamagabe batashye ku mugaragaro inyubako ya kijyambere yo gukoreramo biyubakiye ku mafaranga y’u Rwanda miliyoni 20.

Umuco wo kuremera wageze mu Bamotari

Yanditswe ku itariki ya: 26-02-2013 - Saa: 11:01'
Ibitekerezo ( )

Abamotari bibumbiye muri sendika STRAMORWA batangiye gahunda yo kuremera bagenzi babo hirya no hino mu turere batishoboye kugirango nabo bashobore kwizamura mu iterambere.

Rusizi: Guverineri wa Banki Nkuru y’igihugu arasaba ko amafaranga agera kuri buri Munyarwanda

Yanditswe ku itariki ya: 25-02-2013 - Saa: 16:20'
Ibitekerezo ( )

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Ambasaderi Gatete Claver arasaba abayobozi b’amabanki n’ibigo by’imari korohereza abaturage bose, by’umwihariko abagore kubona amafaranga babashishikariza gusaba inguzanyo.

Nyabihu: Bageze ku iterambere babikesha “Zamuka Fishing Cooperative”

Yanditswe ku itariki ya: 25-02-2013 - Saa: 14:18'
Ibitekerezo ( 1 )

Mu karere ka Nyabihu, ubworozi bw’amafi ni kimwe mu bigeza ku iterambere rirambye ababukora kandi bugatuma bikura mu bwigunge; nk’uko byemezwa na Nzibokora Jean d’Amour,umwe mu banyamuryango ba Koperative Zamuka Fishing Cooperative ikorera mu murenge wa Jenda.

Koperative COOPEDU yahindutse sosiyete COPEDU Ltd

Yanditswe ku itariki ya: 24-12-2012 - Saa: 01:44'
Ibitekerezo ( )

Koperative COOPEDU yasabye abanyamuryango bayo barenga ibihumbi 21 kwemeza ko imitungo bayibitsemo ibaye imigabane, kuko icyari Koperative gihindutse sosiyete y’ubucuruzi COPEDU Ltd, yitegura guhinduka banki y’imari iciriritse mu mwaka w’2014.

Gakenke: Barangije kaminuza banga gusaba akazi

Yanditswe ku itariki ya: 7-12-2012 - Saa: 14:10'
Ibitekerezo ( 9 )

Itsinda ry’abasore n’inkumi 8 barangije kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda banze guhora mu nzira bajya gusaba akazi bafata icyemezo cyo kwishyira hamwe bashinga sosiyete itunganya divayi .

Uruganda rw’icyayi rwa Shagasha rweguriwe abikorera

Yanditswe ku itariki ya: 7-12-2012 - Saa: 08:42'
Ibitekerezo ( )

Kuri uyu wa kane tariki 06/12/2012, uruganda rw’icyayi rwa Shagasha rweguriwe sosiyete y’ishoramari ya RTI (Rwanda Tea Investiment). Ihererekanya bubasha hagati ryakozwe ya NEAB yari ifite urwo ruganda mu nshingano zayo na RTI yaruguze.

Pages 1 | 2
Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
My District Today
Rwanda Districts
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile