Rutsiro: Uruganda rwenga inzoga mu bisheke rwabaye igisubizo ku musaruro w’abahinzi

Yanditswe ku itariki ya: 21-05-2013 - Saa: 16:37'
Ibitekerezo ( 2 )

Abaturage 10 bo mu murenge wa Musasa mu karere ka Rutsiro bishyize hamwe bakora koperative yenga inzoga mu bisheke mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo cy’umusaruro mwinshi w’ibisheke wabonekaga muri ako gace nyamara abahinzi bakabura isoko.

Huye: Imanzi Investment Group yagiranye amasezerano na Mituweri ya kaminuza

Yanditswe ku itariki ya: 17-05-2013 - Saa: 09:30'
Ibitekerezo ( )

Kampani Imanzi Investment Group igizwe n’abarimu ndetse n’abakozi ba Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Mituweri y’iyi Kaminuza mu rwego rwo guteza imbere abanyamuryango b’ibyo bigo byombi ndetse no guteza imbere akarere batuyemo.

Minisitiri Kanimba arizeza abafite ibitekerezo by’imishinga y’iterambere ko bazashyigikirwa

Yanditswe ku itariki ya: 15-05-2013 - Saa: 15:22'
Ibitekerezo ( )

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba, arashishikariza abaturage kugira ibitekerezo bibyara imishinga y’iterambere kuko Leta ibishingira mu kubona amafaranga yo gushyira mu bikorwa iyo mishinga yo kubateza imbere.

Rubavu abarangije Kaminuza badafite akazi barigishwa kuba ba rwiyemezamirimo

Yanditswe ku itariki ya: 4-05-2013 - Saa: 15:45'
Ibitekerezo ( )

Urubyiruko 25 rwarangije Kaminuza rutarabona akazi ruvuye mu bice bitandukanye by’igihugu ruri mu karere ka Rubavu mu kigo cya CCSME, rwigishwa kwihangira imirimo no kwiga imishinga aho kwicara rugategerez ako abandi bayihanga bakaruha akazi.

Ruhango: “Nta kintu twakora tutakiyobowemo n’abikorera”-Min Musoni James

Yanditswe ku itariki ya: 4-05-2013 - Saa: 10:57'
Ibitekerezo ( 5 )

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu n’Imibereho myiza y’abaturage, James Musoni, arahamagarira abashoramari b’akarere ka Ruhango gukomeza kugaragaza uruhare rwabo mu iterambere ry’igihu rikomeje gukataza.

Gahunda ya Hanga umurimo yamubashishije gushinga uruganda rwa kawunga

Yanditswe ku itariki ya: 3-05-2013 - Saa: 10:46'
Ibitekerezo ( 4 )

Uzabakiriho Agnès utuye mu Murenge wa Kinazi mu karere ka Huye yabashije gushinga uruganda rutunganya ifu y’ibigori, Rusatira Maize Flour Company, abifashijwemo na gahunda ya Hanga umurimo. Kawunga akora yitwa Isoko.

Abashoramari ba Nyagatare barasabwa kubyaza umusaruro urugomero rw’Umuvumba

Yanditswe ku itariki ya: 21-04-2013 - Saa: 10:36'
Ibitekerezo ( )

Abashoramari bo mukarere ka Nyagatare barasabwa kubyaza umusaruro ubwiza nyaburanga bw’urugomero rwubatse k’umugezi w’umuvumba mumurenge wa Tabagwe.

Rusizi: Abashoramari barasabwa kwihutisha ibikorwa by’amajyambere

Yanditswe ku itariki ya: 17-04-2013 - Saa: 14:07'
Ibitekerezo ( )

Umuyobozi wa karere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, arakangurira abashoramari kuza gushora imari zabo muri aka karere kuko kajyanye n’ishoramari iryi ari ryo ryose cyane cyane mu bijyanye n’ubucuruzi, amahoteri n’ibindi.

Guverineri Munyantwari arasaba abikorera gukomeza kugira uruhare mu guteza imbere igihugu

Yanditswe ku itariki ya: 6-04-2013 - Saa: 12:59'
Ibitekerezo ( )

Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwali, arashimira abagize urugaga rw’abikorera mu ntara y’amajyepfo umusanzu batanga mu kubaka igihugu, akabasaba gukomeza gushyiramo ingufu kugira ngo u Rwanda ruzabashe kugera ku cyerekezo cy’iterambere no kuzamura ubukungu ruganamo.

Pages 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | ...
Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
My District Today
Rwanda Districts
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile