Nyanza: Abanyeshuli bashishikarijwe gukora siporo ngo birinde n’indwara ziterwa no kutayikora

Yanditswe ku itariki ya: 4-03-2013 - Saa: 08:12'
Ibitekerezo ( )

Mu cyumweru tariki 03/03/2013 mu karere ka Nyanza kuri stade y’ako karere hatangijwe ku mugaragaro siporo mu bigo by’amashuli atandukanye hagamijwe gufasha abanyeshuli kugira ubuzima bwiza no kwirinda indwara ziterwa no kudakora imyitozo ngororamubiri ihagije.

Ibigo by’amashuli biherereye mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza nibyo byitabiriye uwo muhango, abanyeshuri babyigamo bakora imyitozo yo kwirukanka abandi bahurira mu mukino w’umupira w’amaguru.

Niyonsaba Patricie ushinzwe uburezi mu karere ka Nyanza yasabye abanyeshuri bose ndetse n’abandi baturage kugira umukino buri wese ahitamo ariko akawukina ashishikaye kuko bifasha umubiri gukora neza ndetse abahanga bakemeza ko birinda n’indwara zinyuranye.

Urubyiruko rwo mu bigo by'amashuli bitandukanye rwari rwitabiriye imikino.
Urubyiruko rwo mu bigo by’amashuli bitandukanye rwari rwitabiriye imikino.

Nk’uko yakomeje abivuga indwara ziterwa no kudakora siporo ihagije zihitana abantu benshi. Zimwe muri izo ndwara harimo umutima, umuvuduko w’amaraso, umubyibuho ukabije,diyabete, indwara z’imitsi n’iz’amagufa, kanseri n’izindi.

Ku bw’izo mpamvu ibigo bigiye byegeranye byasabwe ko buri wa gatandatu wa mbere w’ukwezi byajya bihurira hamwe ndetse bikaganira ku nsanganyamatsiko yatoranyijwe muri uyu mwaka igira iti: “ Tugire umuco w’ubutwari, twiheshe agaciro duharanire kwigira.”

Nyirashumbusho Jeannette wiga mu kigo cya ESN (Ecole des Sciences Louis de Montfort) cyo mu karere ka Nyanza yavuze ko siporo imufasha kuruhuka mu mutwe bityo akiga neza.
Yagize ati: “Abadakora Siporo ni uko bataramenya ibyiza byayo ariko twe twamaze kubyibonera ahubwo turabakangurira kugera ikirenge mu cyacu nabo bakayikora.”

Ku ruhande rw’abayobozi b’ibigo by’amashuli basabwe gutoza abana uwo muco wo gukora siporo abanyeshuri bagashishikarizwa gukora siporo buri munsi kandi mu buryo buhoraho kugira ngo ibyiza biboneka mu kuyikora birusheho kubageraho.

Twizeyimana Jean Pierre

Andi makuru - Ubuvuzi
Ngeruka: Kurumbya byabagamiye gahunda yo kwigurira imbangukiragutabara
15/02/2015

Kuteza imyaka ngo bagire umusaruro mwinshi byabangamiye umugambi w’abaturage bo mu Murenge wa Ngeruka mu Karere ka Bugesera bari bafite wo kwigurira (...)
Abivuriza muri CHUB binubira ko abaganga batubahiriza rendez-vous
15/02/2015

Bamwe mu barwarije mu bitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB) binubira ko bahabwa gahunda yo kuvuza (rendez-vous) ariko baza bagasabwa kuzagaruka ikindi (...)
Nyamagabe: Abaturage barishimira kuvurwa indwara zo mu kanwa ku buntu
11/02/2015

Abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe barishimira igikorwa cyo kuvurwa indwara zo mu kanwa ku buntu bitewe n’uko usanga ari indwara kuzivuza bihenze, kandi mu bitaro no mu bigo (...)
Gicumbi: Ikibazo cy’imyumvire gituma akarere katesa umuhigo w’Ubwisungane mu kwivuza
9/02/2015

Kuba hari abaturage bamwe bo mu Karere ka Gicumbi bagifite imyumvire mike mu gutanga ubwisungane mu kwivuza bituma akarere katabasha kwesa umuhigo w’ubwisungane mu kwivuza (...)
1 | ... | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | 10 | 11 | ... | 154

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Kigali Today

AMAKURU

IBIGANIRO

Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
Dukurikire
Rwanda Districts

Menya amakuru yo muri buri karere ku Rwanda