Abarwanyi 3500 ba FDLR barashaka gutahuka mu Rwanda

Abarwanyi 3500 bo mu mutwe wa FDLR, tariki 01/01/2013, bavuye mu mashamba babagamo n’imiryango yabo berekeza i Luhago mu gace ka Kabare (muri Kivu y’Amajyepfokandi ngo bafite ubushake bwo gushyira intwaro hasi bagatahuka mu Rwanda.

Abo barwanyi barimo aba koloneli babiri bavuye mu mashyamba ya Karehe, Bunyakiri, Kashehe, Ninja, Kitumba, Luyuyu ndetse hari n’abavuye mu intara ya Kivu y’Amajyaruguru; nk’uko tubikesha Radio Okapi.

Umuyobozi w’agace ka Luhago yavuze ko hari abarwanyi ba FDLR ba bayobowe na koloneli Nicolas na Job bafashe umuhanda ugana i Mulambula muri teritware ya Walungu.

Ishami ry’umurango w’abibumbye rikorera muri Kongo (MONUSCO) ryatangaje ko ryumvise amakuru ko abo barwanyi ba FDLR bashaka gushyira intwaro hasi ryohereza itsinda ryo kubigenzura no kumenya neza icyatumye abo barwanyi bimuka aho babaga.

MONUSCO kandi yatangaje ko yiteguye gufasha abarwanyi ba FDLR bifuza gutahuka ku bushake.

Ubuyobozi bwa region ya 10 y’ingabo za Leta ya Kongo bwemeje ko abo barwanyi ba FDLR bimutse aho babaga ariko buvuga ko bukeka ko baba bahunze uduce tugenzurwa n’umutwe wa Raïa Mutomboki bakaba bagiye ahitwa i Mwenga.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

nibaze nubundi amateke yaragabanutse mumashyamba!

sintukamazina yanditse ku itariki ya: 4-01-2013  →  Musubize

nimuze bana b’u Rwanda twubake dufatanye kubaka urwatubyaye! turabakunda cyakora muzaze mwahinduye imyumvire kuko dukeneye ibyubaka gusa!!!!!!!!

SAFARI DOMINIQUE yanditse ku itariki ya: 3-01-2013  →  Musubize

abo barwanyi babitondore kuko ntawamenya wasanga bafite indi gahunda kuko nubwambere baba bagiye gutahuka bangana gutyo (3500)bataba baje kuduhungabanyiriza umutekano

ntambara yanditse ku itariki ya: 3-01-2013  →  Musubize

Nibaze turwubake otherwise in RWANDANS theres no time for dufite.Mwafashe icyemezo cya kigabo kbsa

francis G yanditse ku itariki ya: 3-01-2013  →  Musubize

Nibyiza nabasi gaye barebereho baze barebe ibyiza twagezeho

Samson yanditse ku itariki ya: 2-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka