Madame Jeannette Kagame yasabye abana kuziba icyuho cy’imirimo ya ngombwa, ikenewe mu gihugu

Yanditswe ku itariki ya: 15-12-2012 - Saa: 15:57'
Ibitekerezo ( )
Print

Madame Jeannette Kagame wakiriye abana muri Village urugwiro, mu rwego rwo kubifuriza iminsi mikuru myiza isoza umwaka, yabasabye guteza imbere impano zitandukanye biyumvamo, kugira ngo bazibe icyuho cy’imirimo ya ngombwa ikenewe mu gihugu.

Yabasabye kumubwira impano biyumvamo, aho abenshi bagiye bavuga ko bifuza kuba abaririmbyi n’ababyinnyi. Ariko n’abandi bacye bavugaga ko bifuza kuba abavuzi, umudereva w’indege, umupolisi, umusirikare, umugenzi w’ikirere ( astronaut), padiri, umwarimu, Ministiri w’ubuhinzi, depite, hari n’uwifuza kuba umukuru w’igihugu.

Amaze kumva abenshi bahuriza ku kwifuza imirimo imeze kimwe, kandi imeze nk’aho ntacyo yafasha gikomeye cyane mu guhindura ubuzima bw’igihugu, abasaba kwishakamo imirimo ya ngombwa cyane.

Niyonkuru Claude, wifuza kuzaba umukuru w'igihugu, ahabwa impano y'ibikoresho by'ishuri na Mme Jeannette Kagame.
Niyonkuru Claude, wifuza kuzaba umukuru w’igihugu, ahabwa impano y’ibikoresho by’ishuri na Mme Jeannette Kagame.

Ati: ”Benshi mwavuze imyuga yo kubyina, kuririmba cyangwa guhanga imivugo, ariko hari imyuga ya ngombwa mukwiye gukora, ku buryo mwayibangikanya n’iyo muvuze”.

Abana kandi bigishijwe umuco w’ubupfura, ukubiyemo kwirinda ababashuka, kugira uburere bwiza, gukunda umurimo no kwiga, kugira ngo bazagere ku byifuzo bagiye batangariza Umufasha w’Umukuru w’igihugu.

Buri mpera z’umwaka, Mme Kagame agira igihe cyo guhura n’abana bakomoka mu turere twose tugize igihugu, bakaba bagize ihuriro ryiswe Unity Club; kugira ngo yumve uko umwaka urangiye wabagendekeye, no kubifuriza umwaka mushya muhire.

Simon Kamuzinzi

Andi makuru - Mu Rwanda
Kutanywa amata bihagije ngo birateza imirire mibi no guhombya abashoramari
2/09/2014

Abashoramari bagize ihuriro ryitwa Rwanda National Dairy Platform (RNDP) ry’aborozi, abatunganya amata (mu nganda) n’abashinzwe kuyakwirakwiza mu gihugu, bafite impungenge ko (...)
Gakenke: Bamaze kumenya akamaro ko kubana n’umugore umwe gusa
2/09/2014

Bamwe mu bagore batuye mu murenge wa Gakenke mu karere ka Gakenke bemeza ko abagabo babo bamaze gucengerwa na gahunda ya leta yo kutarenza umugore umwe ku buryo ingo nyinshi (...)
Menya byinshi kuri Mayor Nzamwita uyobora akarere ka Gakenke
2/09/2014

Kigali Today (K2D) yagiranye ikiganiro cyihariye n’umuyobozi w’akarere ka Gakenke Deogratias Nzamwita ayitangariza byinshi mu buzima bwe kuva ku mirimo ya Leta itandukanye (...)
Kirehe: Huzuye ikigo cy’urubyiruko kizafasha mu kwita ku buzima bwarwo
2/09/2014

Urubyiruko rwo mu karere ka Kirehe rurishimira ikigo rumaze kubakirwa mu Murenge wa Kirehe. Iyi nyubako igizwe n’ibyumba bisaga 20 bizajya bikorerwamo imirimo inyuranye ijyanye (...)
Pages 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | ...

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.


KT Radio - Listen Live
Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
WDA
Rwanda Districts

Menya amakuru yo muri buri karere ku Rwanda

Dukurikire