MINISANTE yiyemeje umusanzu usaga miliyari izashyira mu kigega AgDF
Mu rwego rwo gushyigikira ikigega Agaciro development Fund (AgDF) kigamije kwihutisha iterambere ry’igihugu Abanyarwanda bafite ubushake babigizemo uruhare, minisiteri y’ubuzima yiyemeje kuzashyiramo amafaranga agera kuri miliyari imwe na miliyoni 235.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Agnès Binagwaho, yashyikirije sheki iriho ayo mafaranga umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’imari n’igenamigambi kuri uyu wa mbere tariki 10/09/2012.
Minisitiri w’ubuzima yashimiye abagize umuryango w’urwego rw’ubuzima, avuga ko bashobora gutanga umusanzu wo guteza imbere igihugu wiyongera ku musanzu wo gufasha mu buvuzi bw’Abanyarwanda; nk’uko urubuga rwa internet rwa ORINFOR rubitangaza.
Minisitiri Binagwaho yavuze ko AgDF ari ikimenyetso cy’ejo hazaza h’abana b’u Rwanda by’umwihariko n’igihugu muri rusange, anibutsa abakozi b’urwego rw’ubuzima gukomeza gutanga service nziza mu kazi kabo ka buri munsi.
Mme Kampeta Sayinzoga, umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’imari n’igenamigambi yashimiye Ministeri y’ubuzima ku nkunga batanze mu gushyigikira ubukungu bw’igihugu, anibutsa ko kuyitanga ari ubushake.
Iyi nkunga yose yatanzwe na Ministeri y’ubuzima yakusanyijwe mu bigo by’iyo Ministeri n’ibitaro biyishamikiyeho. Minisitiri w’ubuzima yanijeje ko igihe cyose bizaba ngombwa biteguye gutanga inkunga.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibi ningufu batwatse amafaranga, nkurugero CHUB abakozi bararira