Mu Ntara y’Uburasirazuba habonetse miliyari 3,8 zo gushyigikira AgDF

Muri rusange, miliyari eshatu, miliyoni 84 n’ibihumbi 180 n’amafaranga 551 niyo yabonetse mu Ntara y’Uburasirazuba mu gikorwa cyo gushigikira ikigega Agaciro Development Fund.

Umuhango wo gusoza icyo gikorwa mu ntara y’Uburasirazuba wabereye mu karere ka Nyagatare tariki 05/09/2012 aho batanze miliyoni 881, ibihumbi 714 n’amafaranga 620. Aka karere ni koje ku isonga mu gutanga amafaranga menshi muri iyi ntara.

Akarere ka Kayonza kaje ku mwanya wa kabiri n’amafaranga miliyoni 569 n’ibihumbi 598. Ku mwanya wa gatatu haza Bugesera yatanze miliyoni 359 n’ibihumbi 351, Gatsibo yabaye iya kane na miliyoni 277 n’ibihumbi 999; Ngoma iza ku mwanya wa gatanu na miliyoni 276 n’ibihumbi 176. Ku mwanya wa gatandatu haje Kirehe yatanze miliyoni 257 zuzuye mu gihe haherutse Rwamagana yatanze miliyoni 225 n’ibihumbi 500.

Abaturage bari begerejwe banki hafi ngo gutanga umusanzu wabo bitabagora.
Abaturage bari begerejwe banki hafi ngo gutanga umusanzu wabo bitabagora.

Ku mafaranga yatanzwe n’uturere hingereyeho ayatanzwe n’abakozi b’Intara y’Uburasirazuba n’abandi bakozi bakora mu mishinga itandukanye ku rwego rw’intara batanze agera kuri miliyoni 54 n’ibihumbi 567 n’amafaranga 74.

Umuhango wo gusoza itangizwa ry’iki kigega mu Ntara y’Uburasirazuba wasojwe ku mugaragaro na Senateri Amabasaderi Karemera Joseph waje ari umushyitsi mukuru ku rwego rw’igihugu.

Mu ijambo rye yagarutse mu magambo akomeye Perezida Kagame yakundaga kubabwira mu rugamba rwo kubohoza igihugu.

Yagize ati “ Yakundaga kutubwira ati ‘Abanyarwanda tugomba kwihesha agaciro, tugomba kwiyubaha’. Igishimishije n’uko inama y’umushyikirano ejo bundi yafashe icyemezo ko hajyaho Ikigega Agaciro Development Fund.”

Senateri Ambasaderi Karemera Joseph yashyikirijwe sheke y'Intara y'Uburasirazuba.
Senateri Ambasaderi Karemera Joseph yashyikirijwe sheke y’Intara y’Uburasirazuba.

Yakomeje ashimira cyane uruhare igihugu giha Umunyarwanda. Yatanze urugero ku gaciro kahawe abari n’abategarugori ndetse n’agaciro kahawe abari abakene muri gahunda yo kurwanya nyakatsi ndetse anasobanura ko nta muntu ufite agaciro ukwiye gutaha muri nyakatsi.

Senateri Amabasaderi Karemera Joseph kandi yasabye abaturage gukomeza kugira iki kigega icyabo bagakomeza kugitera inkunga. Ati “Ndagira ngo mbabwire ko iki gikorwa gikozwe mu minsi umunani gusa. Ubwo se nidukomeza mu myaka itatu tuzaba tugeze he!”

Imibare yari yatangajwe mu minsi ibiri ishize yagaragaza ko mu kigega Agaciro Development Fund hari hamaze kugeramo miliyari zirindwi none Intara y’Uburasirazuba yonyine yatanze asaga miliyari eshatu.

Abaturage b'Intara y'Uburasirazuba bagaragaje ibyishimo kubera igikorwa gishimishije bagezeho.
Abaturage b’Intara y’Uburasirazuba bagaragaje ibyishimo kubera igikorwa gishimishije bagezeho.

Yasoje abwira abaturage ati “Mukomereze aho rero dukomeze agaciro kacu, dukomeze twirwaneho, nk’uko Perezida wacu ahora abitubwira amaboko yacu ni yo azadutunga, ni yo azatuma dukomeza kugira agaciro kandi dukomeze dukundane.”

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

sinemeranywa na boniface utaka ko atanga 20800Frw buri kwezi bityo akaba atazabona icyo akemuza ibibazo bye byomurugo!!! icyambere kuyatanga n’ubushake si agahato vuga ko watanze wenda kubera amaso yabantu ariko ntawabiguhatiye. arikose da ubwo iyo leta itongeza umushahara ubu uba warapfuye? ubwose ko uramutse utayanze n’utwo duke uvuga ko wageraho ntidushbore kukuvuza kuko leta yaba itagishoboye kugushyirira amafaranga muri gahunda z’ubuvuzi???

ndakugaye yanditse ku itariki ya: 6-09-2012  →  Musubize

Barimo guhiga imihigo,kandi bakarushanwa,mu guteza imbere ikigega AgDF,kandi koko ni byiza,ariko hari abarimo kubirenganiramo,Urugero mu ntara y’amajyepfo akarere ka muhanga,Kamonyi, barategeka umukozi wese nibura ko atanga umushahara we w’ukwezi mu gihe cy’umwaka muri muhanga, mu gihe cy’amezi 10 muri Kamonyi,Dufate urugero mumbwire, salaire yanjye net ni 208000frw, ntaha i Kigali buri munsi kugenda no kugaruka nkoresha 1800frw, ndira ku munsi 500frw,mu gihe cy’ukwezi nkoresha mu gutega:39600frw, mu kwezi saa sita ndira 11000frw,ntanga 15000frw buri kwezi mu muryango wa FPR,telephone nkoresha 5000frw mu kwezi,muri make buri kwezi ntakaza 70600frw,ngeza mu rugo 137400frw,akabariyo nkemuza ibibazo by’urugo rwanjye. None ntegetswe no kujya ntanga mu AgDF buri kwezi 20800frw kugira ngo amezi icumi azashyire ndagije gutanga 208000frw salary net. ubwo nzakemuza ibibazo by’urugo rwanjye:116600frw.
Ese ko natse umwenda muri banki ikaba inkata nayo 65000frw buri kwezi,nzasigarana 51600frw,azankodeshereza inzu mbamo,arihire umwana mu ishuri???Ese ubu jye nsigaye he? byarashobokaga ko jye nagombaga gutanga inkunga mu AgDF ngereranyije nibibazo mfite none bangeneye ayo ntagomba kujya hasi ntanga buri kwezi(20800),ese ubu harimo ubushake bwanjye mu gutanga inkunga???Cyangwa abayobozi barashaka gushimwa ariko abayoborwa bababazwa??? Leta ni umubyeyi mwiza Cyane Président asanzwe azi gushishoza,arebe aho ayo mamiliyari n’amamiriyoni aturuka,arenganure abarenganywa. Ndabashimiye.

BANNYAHE BONIFACE yanditse ku itariki ya: 6-09-2012  →  Musubize

Byiza cyane iki kigega kizahoreho maze kijye gikura buri munsi.Dore abo bagabo bateze amaboko ukuntu ari byiza rwose.Binyibukije inka z’inyambo.God bless RWANDA

RWANDANZIZA yanditse ku itariki ya: 6-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka