Barasaba ko abakuramo inda ku bushake boroherezwa kurushaho

Imiryango itatu: HDI, ARBEF na CRR iravuga ko umushinga w’itegeko rijyanye no gukuramo inda ntacyo ukemurira abemerewe kuzikuramo, kuko ngo uzabananiza mu gihe waba ubaye itegeko.

Iyo miryango ngo ishimishijwe nuko Leta ishaka gushyiraho iryo tegeko kuko yaba ikomoreye abantu bamwe na bamwe gukuramo inda; ariko ngo itewe impungenge n’amananiza ari mu ngingo zemera uko gukuramo inda ku bushake bigenda.

Iyo miryango ntabwo ishyigikiye ingingo y’162 ivuga ko habayeho kugabanya igihano k’uwakuyemo inda, ufungwa kuva ku mwaka umwe kugeza kuri itatu, n’ihazabu y’ibihumbi 200.

Ngo umuntu ukuramo inda aba yanga ko umwana we azicwa n’agahinda ko kutarerwa na se, ubukene n’izindi mpamvu; nk’uko byemezwa n’abahagarariye Human Development Initiative (HDI), umuryango uharanira imibereho myiza y’umuryango (ARBEF) hamwe n’ikigo gishinzwe uburenganzira ku buzima bw’imyororokere (CRR).

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku mugoroba wa tariki 04/06/2012, Chantal Umuhoza ukorera ARBEF yagize ati “Niba umwana w’umukobwa yagize ibyago byo gutwara inda adashaka, agahabwa icyo gihano cyitwa ngo cyaragabanijwe azagaruka yongere asubire mu ishuri? Aziga se abone akazi ko umuntu warengeje amezi atandatu afunzwe atagira ayo mahirwe? Ubwo se urumva uko ari ukugorora?”

Na none ingingo y’165 ivuga ko ukuramo inda bitewe no gufatwa ku ngufu, yarayitewe n’uwo bafitanye isano ya hafi cyangwa bigaragara ko izamuviramo ingaruka mbi; agomba kubisabira icyemezo mu nkiko zemewe, ndetse uko gukuramo inda bikagomba kwemezwa n’abaganga (ba dogiteri) babiri.

Cassien Havugimana uyoboye HDI ati “Mbese ko tuzi imikorere y’inkiko zitinza amadosiye, tukaba nta baganga b’inzobere tugira, amakuru ambwira ko umuganga umwe avura abantu ibihumbi 18. Ubwo uwo muntu ukurirwamo inda murumva azabona ubwo bufasha ryari, kandi inda imara amezi icyenda gusa?”.

Ibisobanuro bitangwa n’iyi miryango ngo biyigarahariza ko ntacyo itegeko rirengera abakuramo inda ku bushake ryahindutseho, n’ubwo rikiri umushinga usigaje gusinywaho na Prezida wa Repubulika gusa. Iyi miryango yemeza ko gukuramo inda rwihishwa bizakomeza bitewe n’ayo mananiza ndetse n’andi ashobora kubaho.

HDI, ARBEF na CRR bandikiye Perezida wa Repubulika abmusaba koroshya ayo mananiza ashyirwa ku bakuramo inda ku bushake.

Umushinga w’itegeko ryo gukuramo inda umaze kwemezwa n’Inteko ishinga amategeko, wajyanywe muri Perezidansi gusinywa na Perezida wa Repubulika, ariko imiryango imwe n’imwe ya Sositeye Sivile cyane cyane amadini yamaganiye kure ikomorerwa ry’abantu bamwe gukuramo inda.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mana tabara u Rwanda,ziriya mpinja ze kuzajya zizira ubusa

hhh yanditse ku itariki ya: 5-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka