Kutarebera urugomo bizazana amahoro arambye mu biyaga bigari

Abayobozi bo mu Karere ka Nyamasheke barasabwa gufasha abo bayobora kwamagana urugomo kugira ngo bazubake amahoro mu karere k’ibiyaga bigari.

Abayobozi basabwe gufatanya n'abaturage bakamagana ibikorwa bihembera urwango.
Abayobozi basabwe gufatanya n’abaturage bakamagana ibikorwa bihembera urwango.

Hari mu mahugurwa y’iminsi ibiri abayobozi b’imirenge, ab’Akarere, ab’Ingabo n’aba Polisi mu Karere ka Nyamasheke, bahabwaga agamije guhosha amakimbirane, kuyirinda no kuyakumira ataraba.

Aya mahugurwa bahabwaga n’Umushinga La Benevolencia akaba yasojwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki 28 Gicurasi 2016.

King Ngoma, umukozi muri uyu mushinga ushinzwe ibikorwa byo kubaka amahoro arambye mu biyaga bigari, avuga ko amakimbirane azahosha burundu mu baturage b’ibi bihugu, mu gihe abaturage babyo bafashe iya mbere bakamagana ikibi batarya iminwa.

Avuga ko abantu bakwiriye kwirinda guhishahisha ikibi ngo kuko igituma ubugizi bwa nabi bubaho ari uko abantu babiceceka, bityo ababikora bakumva bashyigikiwe.

Yagize ati “Dufite umuco wo kurebera ikibi gikorwa, kuko wumva nta nyungu ubifitemo cyangwa ko urugomo rutari kugukorerwa, bigatuma ababikora bumva bashyigikiwe. Ni uruhare rwacu twese abayobozi n’abaturage gukuza umuco wo kwamagana ikibi ku mugaragaro, cyaba cyabaye cyangwa se gitegurwa kabone nubwo byaba atari twe bizakorerwa.”

Abayobozi bitabiriye aya mahugurwa bemeza ko guha ijambo umuturage akavuga ibitagenda ari byo bizatuma amahoro arambye aboneka mu karere k’ibiyaga bigari. Ibyo ngo bikazatuma abaturage bamenya amakuru meza ku bandi bo mu bindi bihugu aho kwitana bamwana, bamwe bashinja abandi kuba intandaro y’ibyago byabo.

Rugira Amandin Jean Paul ukuriye urubyiruko mu Karere ka Nyamasheke, yagize ati “Umuturage ufite amakuru mazima ntashobora kugira nabi. Twebwe nk’abayobozi dufite inshingano yo gufasha abo tuyobora kubona amakuru y’ukuri, kubakangurira kwamagana ikibi no gutanga amakuru nta bwoba aho bashobora gutahura urugomo.”

Aya mahugurwa yari agamije gukangurira abayobozi guha abaturage ijambo hagamije kurandura umuco w’ubugizi bwa nabi n’amakimbirane mu baturage batuye mu bihugu by’ibiyaga bigari.

Ibihugu by’ibiyaga bigari birimo u Rwanda, Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) n’u Burundi. Aka karere kakaba karakunze kurangwamo ibikorwa bihungabanya amahoro y’abagatuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubundikomuvugakoumuturage
yatinyukakuvugaibitagendaneza
kandi ashoborakubivuga akbizir? usanga mushakako avugwibyizagusa kandinibibibikorwa tubibona mwarangizamukabiherezakubaturage mwangakwisebya mbonakoumuyoboziukosheje
yahanirwaimbereyabaturage nibwomubamugaragajukuri
murakoze

firemo yanditse ku itariki ya: 29-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka