Urubyiruko rwiyemeje gukoresha interneti rurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Urubyiruko rwo mu Karere ka Burera rutangaza ko rugiye kwifashisha interineti mu kurwanya ingengabitekerezo ya Joniside igaragara ku mbuga zitandukanye.

Uru rubyiruko rutangaza ibi mu gihe ubushakashatsi, bwakozwe na Komisiyo y’u Rwanda yo Kurwanya Jenoside, bugaragaza ko kuri ubu ingengabitekerezo ya Jenoside yiganje cyane mu rubyiruko ndetse no kuri zimwe mu mbuga zigaragara kuri interineti.

Urubyiruko rwo mu karere ka Burera ubwo rwari ruri mu rugendo rwo kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Urubyiruko rwo mu karere ka Burera ubwo rwari ruri mu rugendo rwo kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ntawashidikanya ko mu Rwanda urubyiruko ari rwo rukoresha kenshi interineti, rwifashishije telefone zigendanwa zigezweho cyangwa se rujya mu nzu zicuruza interineti zizwi nka “Cyber Café”.

Iyo rukoresha iyo interineri, rusoma amakuru ku mbuga zitandukanye cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook na Twitter.

Urubyiruko rutandukanye ruhamya ko kuri izo mbuga ariho rusoma amwe mu makuru y’ibinyoma yandikwa ku Rwanda, yiganjemo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Niyo mpamvu urubyiruko rwo mu karere ka Burera rwiyemeje gukoresha interineti rujya kuri izo mbuga, runyomoza bene ayo makuru, rugaragaza ukuri; nkuko Habumuremyi Telesphore, umwe muri urwo rubyiruko, abisobanura.

Depite Semasaka asaba urubyiruko guharanira gukora icyiza.
Depite Semasaka asaba urubyiruko guharanira gukora icyiza.

Avuga ko we iyo gahunda yari yarayitangiye ariko ngo azakomeza gufatanya n’urundi rubyiruko mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside binyuze kuri interneti.

Agira ati “Ni uko nkoresha nyomoza mvuga ngo: twebwe turi Abanyarwanda kuko iturufu y’ubwoko yarashaje…ubu urubyiruko ruriho kurangamira kwiga kubaho neza.”

Ubwo ku itariki ya 21 Gicurasi 2016, mu karere ka Burera bibukaga ku nshuro ya 22 urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe abatutsi, abayobozi batandukanye babwiye urubyiruko ko ari rwo mbaraga z’igihugu. Akaba ari narwo ruzavamo abayobozi mu gihe kizaza.

Niyo mpamvu ngo rugomba guharanira gukora icyiza, ururi mu mashuri rukiga rushyizeho umwete, rukima amatwi abarushuka rurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside; nkuko Depite Semasaka Gabriel abirusaba.

Agira ati “Rubyiruko rero mwitonde, mwige, mwigire ku byiza abeza muri bakuru banyu babigisha. Mwigira ku byiza abeza muri bakuru banyu bakora mubareba. Mwigire ku byiza namwe mubona bizabagirira akamaro.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka