Basanze umurambo w’umwana mu kizenga cy’amazi

Mutimura Dieudonné w’imyaka 13 wo mu Murenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma yaguye mu kizenga cy’amazi mu gishanga kigabanya Akarere ka Ngoma na Kirehe basanga yapfuye.

Ni ku mugoroba wo ku wa 01 Gicurasi 2016 ubwo uwo mwana yagendaga hafi y’icyo gishanga agwa muri cyobo cy’amazi bakoresha buhira imyaka.

Yaguye mu cyobo cy'amazi yuhira imyaka ahita yitaba Imana.
Yaguye mu cyobo cy’amazi yuhira imyaka ahita yitaba Imana.

Nkubito Denny, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rugarama mu Murenge wa Mushikiri, avuga ko uwo mwana mwene Gashirabake n’Uwamahoro bo mu Murenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma, yaguye muri icyo cyobo ubwo yari aturutse iwabo mu Karere ka Ngoma abaturage basanga yamaze gupfa.

Akomeza agira ati “Ntabwo twamenya icyari cyazanye uwo mwana kuri iyo damu ariko ni kuriya abana bakunze gukina kubera ko hafi y’iyo damu hari utuyira.

Bishoboka ko yaguyemo by’impanuka, gusa akimara kugwamo ntibyahise bimenyekana kuko hadatuwe nyuma ni bwo abaturage bagendaga bamubonye muri iyo damu yamaze gupfa”.

Avuga ko ubuyobozi bwasabye ba nyir’ayo ma damu (ibyobo by’amazi) gushaka uburyo babizitira mu kurinda abaturage impanuka.

Ati “Ni amadamu akozwe muri shitingi bahawe n’umushinga wa KWAMP ushinzwe ubuhinzi muri Kirehe mu gufasha abaturage kuhira imyaka yabo. Ku bw’ibyo tugiye gusaba ba nyir’ayo ma damu kuyazitira hagamijwe kurinda abantu impanuka”.

Nyuma y’urupfu rwa Mutimura Dieudonné, umurambo we wajyanywe mu Bitaro bya Kibungo gukorerwa isuzuma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka