Munyanshoza arasaba abahanzi bakiri bato kwanga amacakubiri

Umuhanzi Munyanshoza Dieudonne wamenyekanye nka Mibirizi arasaba abahanzi bavutse nyuma ya Jenoside kwanga amacakubiri n’ikibi kuko ejo hazaza ari ahabo.

Yabitangaje mu Kiganiro yagiranye na Kigali Today, aho yashishikarije abahanzi bakibyiruka kwanga ikibi no gufatanya.

Umwaka ushize nabwo Munyanshoza yakoze igitaramo nk'iki mu gicye cyo kwibuka.
Umwaka ushize nabwo Munyanshoza yakoze igitaramo nk’iki mu gicye cyo kwibuka.

Yagize ati “Dufatanye guhindura igihugu, dufatanye kongera kugarura urukundo, kwanga amacakubiri, gukunda igihugu, ni cyo nabashishikariza kugira ngo ibyabaye ntibizongere kugaruka.”

Munyanshoza yakomeje avuga ko bakwiriye no kwegera abakuru bakabasobanurira amateka y’u Rwanda.

Ati “Bajye bibuka babwire abakuru banabasobanurire, bababwire amateka yaranze igihugu cyacu, babasobanurire ikibi, intandaro yacyo, inkomoko yacyo, uburyo ki byakozwe n’ingaruka byakururiye igihugu.”

Yavuze ko biri mu biri bunagarukweho mu mugoroba wateguwe na Munyanshoza na Mariya Yohan, aho urubyiruko ruri mu myaka 22 rugira ubutumwa rutanga.

Araba afatanyije na Mariya Yohana.
Araba afatanyije na Mariya Yohana.

Ni umugoroba bateguye wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ubera muri Serena Hotel ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki 8 Mata 2016.

Baraba bari kumwe n’abandi bahanzi biganjemo abakuru nka Kayirebwa, Nyiranyamibwa, Muyango n’abandi.

Uyu mugoroba bawise “Ntacyambuza Kubibuka”, uraba guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba aho kwinjira ku badafite ubutumire biraba ari ukugura album y’indirimbo za Mariya Yohana na Mibirizi zakusanyirijwe hamwe; harimo izisanzwe zizwi ndetse n’inshyashya.

Haraba harimo n’imivugo, ubuhamya, kandi n’igikorwa cyo gukusanya inkunga (Fundraizing) hamwe n’amafaranga yavuye muri alubumu afashishwe ababyeyi bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iki gikorwa kigiye kuba ku nshuro ya kabiri. Mibirizi avuga ko ari igikorwa kizakomeza kuba kandi kikagenda cyaguka.

Umwaka ushize wa 2015, inkunga yavuyemo yashyikirijwe ababyeyi bagizwe incike na Jenoside bo mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka