Kubura kw’abasifuzi byasubitse umukino wa Rayon Sports na Kirehe

Mu gihe championnat y’umukino w’intoki(Volleyball) yatangiye kuwa 20/02/2016 umukino wagombaga guhuza Rayon sports VC na Kirehe VC i Kirehe wasubitse bitunguranye bitera urujijo.

Ubwo abaturage bari bakubise buzuye baza kureba uwo mukino amakipe nayo yahagereye igihe kuko saa tatu n’igice amakipe yari mu kibuga yiteguye umukino wagombaga kuba saa yine.

Bakoze imyitozo bararambirwa
Bakoze imyitozo bararambirwa

Abakinnyi n’abafana bakomeje gutegereza,saa sita ikipe ya Rayon Sports Vc irataha mu gihe abakinnyi ba Kirehe VC n’abafana basigaye mu rujijo batazi niba umukino uba cyangwa niba utaba bakomeza kwinubira izo mpinduka.

Abakinnyi ba Kirehe VC bakomeje gutegereza abasifuzi bakora imyitozo ari nako barambirwa bagacishamo bakaruhuka
Abakinnyi ba Kirehe VC bakomeje gutegereza abasifuzi bakora imyitozo ari nako barambirwa bagacishamo bakaruhuka

Saa sita n’igice nibwo abasifuzi b’uwo mukino bahageze basanga ikipe ya Rayon sports yatashye,Kirehe yo yari mu myitozo itazi niba umukino uba cyangwa niba utaba.

Abakinnyi ba Kirehe bakomeje imyitozo ubwo ikipe ya Rayon sports yari imaze kurambirwa gutegereza agasubira i Kigali
Abakinnyi ba Kirehe bakomeje imyitozo ubwo ikipe ya Rayon sports yari imaze kurambirwa gutegereza agasubira i Kigali

Twegereye abasifuzi batubwira ko gukererwa atari ikosa iryabo, ngo babwiwe ko basifura uwo mukino saa tatu z’uwo munsi,nabo ntibari bazi niba umukino uba cyangwa niba wasubitwe gusa bakomeje gutegereza barambiwe barataha.

Abakinnyi bakoze imyitozo amasaha abiri bategereje abasifuzi
Abakinnyi bakoze imyitozo amasaha abiri bategereje abasifuzi

Umwe mu bafana Hakorimana Peter yagize ati“abaturage twaragowe koko, tumaze icyumweru twiteguye gufana uyu mukino none ngo abasifuzi babuze,murabona uburyo twari twitabiriye barabona se turi imburamukoro,ntituzongera kugaruka bajyane imikino yabo”.

Gasasira Janvier Perezida wa Kirehe VC ntiyumva uburyo hashyirwaho gahunda abasifuzi bakabura asanga amakosa ari aya Federation ya Volleyball.

Ati“bamwe mubagize Federation twavuganye batubwiye ko bibagiwe kohereza abasifuzi kuri iyi match,ntibyumvikana ukuntu wakwibagirwa kohereza abasifuzi kuri match imwe ahandi ukabohereza niyo mpamvu amakosa tuyashyira kuri federation,igomba kuduha ibisobanuro”.

Gasasira Janvier Perezida wa Kirehe ntiyumva uburyo abasifuzi bamenyesha ko hari umukino ku munota wa nyuma
Gasasira Janvier Perezida wa Kirehe ntiyumva uburyo abasifuzi bamenyesha ko hari umukino ku munota wa nyuma

Yakomeje avuga ko nubwo baciwe intege bibaha imbaraga zo kwitegura kurushaho ati uyu mwaka tugomba kuba aba mbere byanga byakunda, ibi dukorewe biraduha imbaraga n’igihe match izaba tuzaba twiteguye niba badutinyaga barusheho kudutinya,gusa tugiye kwandikira federation tuyisaba gukosora amakosa yabayeho atazongera ukundi murebe abaturage biriwe hano kandi bari bafite indi mirimo ibafitiye inyungu”.

Nkurunziza Gustave umuyobozi wa Federation ya Volleyball avuga ko ataramenya amakuru neza y’icyateye ikererwa ry’abasifuzi avuga ko ategereje raporo amakosa yakozwe agakosorwa.

Uko indi mikino yagenze

Abagabo:
INATEK VC 3-0 IPRC South
Lycee de Nyanza 0-3 KVC

Abagore:
RRA 3-0 Lycee de Nyanza
APR VC 3-0 IPRC Kigali
Ruhango 3-0 St Aloys

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka