Bizezwa amashanyarazi n’abiyamamaza, batorwa ntibayazane

Abatuye mu kagari ka Nyagahina, mu murenge wa Cyanika, muri Burera, binubira uburyo abiyamamariza ubuyobozi babasezeranya kubagezaho amashanyarazi ariko ntibabikore.

Aba baturage babitangaje kuri uyu wa gatanu tariki 12 Gashyantare 2016, ubwo bamwe mu biyamamariza kujya mu Nama Njyanama y’akarere ka Burera, biyamamarizaga mu murenge wa Cyanika.

Abaturage ba Nyagahinga basaba ko bagezwaho amashanyarazi bahora bemererwa.
Abaturage ba Nyagahinga basaba ko bagezwaho amashanyarazi bahora bemererwa.

Abanyagahinga bavuga ko kuva mu myaka yatambutse abiyamamariza kujya mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi, baza kwiyamamariza mu murenge wabo bakabizeza ko bazabakemurira ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi nyamara bikarangira ntawo babonye.

Nsabimana Theogene uri mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko, avuga ko kuva yamenya ubwenge bahoraga babibabwira.

Agira ati “Ni abantu baba baza batubeshya gusa! Kutwizeza ibitangaza bidashoboka! Namenye ubwenge umuriro bawutubeshya na n’uyu munsi baracyawutubeshya. Nta n’uwaza ngo avugishe ukuri cyangwa se ngo bamanike amaboko bavuge ngo umuriro byaratunaniye, tumenye ko ntawo.

N’ubwo babivuze ntabwo tubyeme! Ni ugupfa kwikiriza ariko ntabwo tubyemeye, ni kenshi babitubeshya ntabwo tubyemereye!”

Abacururiza muri iri soko rya Nyagahinga bavuga ko imbogamizi bafite ari iyo kutagira amashanyarazi.
Abacururiza muri iri soko rya Nyagahinga bavuga ko imbogamizi bafite ari iyo kutagira amashanyarazi.

Akagari ka Nyagahinga karimo santere ikomeye y’ubucuruzi ikomeye. Icururizwamo ibintu bitandukanye byiganjemo ibirayi n’ibishyimbo. Abahacururiza bavuga ko kutagira amashanyarazi ariyo mbogamizi ya mbere bafite.

Aba bacuruzi bavuga ko bacuruririza muri butike zabo ariko kubera umwijima bagafunga mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Baramutse bafite umiriro ngo bafunga mu ma saa tatu z’ijoro cyangwa na nyuma yaho.

Dusabimana Theogene agira ati “Inaha hari abantu bize gusudira inzugi, bakaziteranyije ariko kubera ko nta muriro abongabo baricaye nta kazi. Kubera ko nta muriro nta “computer” wabonamo. Kubera ko nta muriro nta banki yaza hano.”

Abaturage ba Nyagahinga bari barijejwe ko bitarenze ukwezi kwa Kamena 2015, amashyanyarazi aba yarabagezeho.

Aba baturage bongeye gusaba abazatorwa kujya mu nama njayanama y’akarere ka Burera kubakemurira icyo kibazo nabo bakava mu mwijima.

Kuri ubu Abanyaburera bafite amashanyarazi babarirwa muri 20, ariko biteganywa ko ko muri 2017 bazaba bageze kuri 70%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abaturage ba NYAGAHIHINGA byabagendekeye nkabo akagari ka GISIZI ho m’Umurenge wa GAHUNGA. Ibyaberaga i BURERA dufite icyizere ko Nyobozi nsha irabihindura naho ubundi byari ?s (Gira inka; Itangwa ry’amasoko ya Leta; Akarengane; Ibiyobya_bwenge). Byose hejuru y’Isindwe n’Umurengwe by’abayobozi).

MANIRAGUHA Ladisilas yanditse ku itariki ya: 6-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka