USA irashaka kongerera ikoranabuhanga Ingabo z’u Rwanda zibungabunga amahoro
Intumwa za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) zashimye ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda zirinda amahoro muri Sudani y’Amajyepfo.
Byavuzwe, kuri uyu wa 10 Gashyantare 2016, ubwo itsinda ry’abayobozi bo muri USA bayobowe na Brian Mckeon, Umuyobozi Wungirije Umunyamabanga w’Ingabo za USA ushinzwe Ibikorwa (Principal under Secretary of Defence for Policy) ryari ryasuye ingabo z’u Rwanda zibugabunga amahoro muri Sudani y’Amajyepfo.
Urwo ruzinduko rwari rugamije kureba ibibazo Ingabo za Loni Zibungabunga Amahoro muri Sudan y’Amajyepfo, UNMISS, zihura na byo no kuganira ku buryo USA yazifasha gukoresha ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru mu butumwa zirimo.
Brian Mckeon yashimiye Batayo ya 6 y’ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Amahoro muri icyo gihugu. By’umwihariko ashimangira ko zihora ziteguye gutabara kandi yemera gukorera ubuvugizi ibibazo zamugejejeho zihurira na byo muri ako kazi.
Abo bashyitsi bari banaherekejwe n’Ambasaderi wa USA muri Sudani y’Amajyepfo Moli Phee n’umwungiriza we Admiral Michael Franken n’uwungirije ushinzwe ibikorwa bya gisirikare bya USA muri Afurika zakiriwe na Lt Col John Muvunyi, Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudan y’Amajyepfo (Rwanbatt6).
Urwo ruzinduko rwasojwe no kubereka ibikoresho ingabo z’u Rwanda zifashisha mu butumwa bw’amahoro birimo n’ibitaro byo ku rwego rwa mbere (Level I Hospital) ndetse uruganda rutunganya amazi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|