Abaturage banze gutora kugeza uwabayoboraga yemeye kongera kwiyamamaza

Kwitonda Youssuf, yatorewe kongera kuyobora Umudugudu wa Nyagacaca nyuma y’uko yari yahakaniye abaturage ariko yabona banze kugira undi batora akabyemera.

Amatora y’inzego z’ibanze yabaye mu gihugu hose kuri uyu wa 8 Gashyantare 2016. Igikorwa cyo kwiyamamaza cyaberega imbere y’abaturage mbere y’uko batora.

Kwitonda yari yanze kwiyamamaza ariko abaturage bamutsimbararaho.
Kwitonda yari yanze kwiyamamaza ariko abaturage bamutsimbararaho.

Mu mudugudu wa Nyagacaca, Akagari ka Ruyenzi mu Murenge wa Runda, ku mwanya w’umuyobozi w’umudugudu hiyamamaje umukandida umwe nyamara abaturage bamamaza uwari usanzwe ubayobora ariko we arabahakanira.

Cyakora ntibyamuhiriye kuko abaturage banze gutora uwo wiyamamaje bavuga ko uwabayoboraga ari we bashaka.

Babwiraga abakuriye amatora bati “ntidutora umukandida rukumbi, ahubwo niba mumushaka nimumushyireho.”

Uku gutsimbarara kw’abaturage byatumye Kwitonda Youssuf, wari wanze kwiyamamaza, yemera maze bamuhundagazaho amajwi 221 mu gihe uwo bari bahatanye yagize 72.

Kwitonda atangaza ko impamvu yari umuteye kwanga kuyobora umudugudu ari uko yifuzaga kwiyamamaza ku mwanya w’umujyanama uhagarariye umudugudu mu kagari.

Ati “Mu by’ukuri icyifuzo cy’abaturage ni itegeko. Kuba bifuje ko mbana na bo ku mudugudu byanshimishije, nzakomeza nkorane na bo neza”.

Ikibazo cy’umuyobozi ushakwa n’abaturage ariko we adashaka kuyobora cyagaragaye no mu mudugudu wa Nzarwa, Akagari ka Nyarubuye, mu Murenge wa Rugarika, aho abaturage bagiye kwikurira mu rugo uwitwa Iyakaremye Francois Xaveri wari umaze imyaka 10 abayobora ariko yahagera akabahakanira ababwira ko agiye kwiga.

Mu Kagari ka Nyarubuye na ho abo mu Mudugudu wa Nzarwa bari banze gutora batabonye umukuru w'umudugudu wabayoboraga.
Mu Kagari ka Nyarubuye na ho abo mu Mudugudu wa Nzarwa bari banze gutora batabonye umukuru w’umudugudu wabayoboraga.

Maniraho Jean Marie Vianney, umuturage w’umudugudu wa Nzarwa, avuga ko impamvu bari bamutsimbarayeho ari uko yabayoboye neza, akabegera, agafatanya na bo gukemura ibibazo nta muturage abangamiye.

Ati “Nyine ubwo iyo umuntu avuze ko adashoboye gukomeza kutuyobora, twamuretse dutora undi tubona ko yaba afite ubushobozi ariko turifuza ko yajya amugisha inama”.

Kuri Site y’Itora ya Ruyenzi, hari abari abayobozi bagawe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ko bakoze amakosa muri manda icyuye igihe bakaba batemerewe gutorwa.

Bamwe mu baturage batangaje ko barenganyijwe kuko batabwiwe amakosa yabo mbere bagategereza ko umunsi w’amatora ugera bakiri mu nshingano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Iyi Niyo democracy Naho imwe barugigana batwigisha ihame iwabo.Ariko naba gitifu baba bashaka gushyiraho abayobozi bagira ibikoresho byabo muku nyunyuza abaturage nabo bisubireho,kuko abanyarwanfa tumaze kumenya icyo dushaka.

kambere yanditse ku itariki ya: 9-02-2016  →  Musubize

Rwose aba baturage barasobanutse Yusuf ntajya mubyaruswa arinayo mpamvu abaturage bamutoye, ikibabaje ni uko muri kariya kagari hamunzwe na ruswa so abaturage bararambiwe

uraye yanditse ku itariki ya: 9-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka