Umwe mu bakekwaho kunyereza mazutu muri CHAN yakatiwe gufungwa iminsi 30

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwakatiye Rwabidadi Aimable ushinjwa kunyereza mazutu yagombaga gucanira Stade Huye mu mikino ya CHAN, gufungwa by’agateganyo iminsi 30, uwo baregwa hamwe arafungurwa.

Mu isomwa ry’urubanza ryabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki 5 Gashyantare, urukiko rwasanze icyaha Rwabidadi akurikiranyweho kiremereye, butegeka ko afungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 nk’uko byari byasabwe n’ubushinjacyaha.

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwategetse ko Rwabidadi Aimable afungwa by'agateganyo igihe kingana n'iminsi 30.
Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwategetse ko Rwabidadi Aimable afungwa by’agateganyo igihe kingana n’iminsi 30.

Rwabidadi Aimable, umukozi wa Minisiteri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC) wari ushinzwe gutanga mazutu yakoreshwaga muri moteri yacaniraga Stade ya Huye igihe cya CHAN na Mbabarempore Deleon wari ushinzwe kugenzura imikorere y’iyi moteri, bari bamaze ibyumweru 2 mu maboko y’ubutabera.

Rwabidabi arashinjwa kunyereza umutungo wa Leta bitewe no kuba yaraguraga mazutu nke kandi afite ubushobozi bwo kugura ihagije, kugera ubwo moteri yaje kuzima, umukino wahuzaga ikipe ya Cameroun n’iya Ethiopia ugahagarara iminota 12.

Ibi kandi biranashingirwa ku mpapuro zihesha mazutu yasanganywe zifite agaciro ka
miliyoni 1 n’ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda zagiye zisaguka ku yindi mikino, akaba atari yaragiye azerekana ku kazi ke ngo zibe zaherwaho igihe hakenewe indi mazutu. Ubushinjacyaha bukavuga ko bwari uburyo bwo gushaka kunyereza aya mafaranga.

Ibyo Rwabidadi aregwa, ari we n’abamwunganira barabihakana ndetse bakavuga ko ikibazo cyabayeho cyari ikibazo kidafite aho gihuriye na mazutu, byongeye hakaba hari mazutu iteretse itegerejwe gushyirwa muri moteri; bityo akavuga ko nta mutungo yanyereje nta n’isano afitanye n’izima rya moteri.

Mbabarempore Deleon we wagenzuraga iyi moteri arashinjwa ubufatanyacyaha, nubwo ntaho yahuriraga n’amafaranga agura iyi mazutu.

We ariko yagiye yiregura avuga ko yagaragarije Rwabidadi ingano ya mazutu ikenewe ntagire icyo abikoraho, akavuga ko hari hagiye hagurwa mazutu nke nyamara yagaragaje ikenewe, akirinda kwinjira mu kazi ka mugenzi we kuko yari yamubwiye ko afite uburambe buhagije mu byo akora.

Avuga kandi ko nta kindi kibazo cyabayeho uretse icya mazutu kuko imaze kongerwa muri moteri yahise yaka.

Aba baregwa bombi basabaga gukomeza gukurikiranwa bari hanze, ariko urukiko rumaze kumva ubushinjacyaha, bwasanze kuri Rwabidadi, hakurikijwe ibyo aregwa n’uburemere bw’icyaha akekwaho, yaba afunze by’agateganyo igihe kingana n’ukwezi hakorwa iperereza.

Kuri Mbabarempore, ngo kuko nta bimenyetso bifatika bigaragaza ibyaha akekwaho, urukiko rwamufunguye by’agateganyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka