Abakongomani ngo biteguye intsinzi

Umuyobozi wa Kivu y’Amajyaruguru Julien Paluku yahamagariye Abanyekongo kujya Kigali ku bwinshi kwakira igikombe cya CHAN kuko biteguye intsinzi

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 5 Gashyantare, Julien Paluku umuyobozi wa Kivu y’Amajyaruguru yatangaje ko ubwinshi bw’abafana kuri stade Amahoro buzatuma igikombe gitaha Kinshasa kinyuze Goma.

Guverineri wa Kivu y'Amajyaruguru ushishikariza abanyekongo kwitabira umukino wa CHAN
Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru ushishikariza abanyekongo kwitabira umukino wa CHAN

Asaba abaturage babishoboye gutangira kujya Kigali kuva ku wa 6 Gashyantare kugira ngo batazabangamirwa no kubura tike n’imodoka.

Yagize ati: “Ndashimira abaturage ba Goma n’Intara yose kujya gushyigikira ikipe yabo ikinira Kigali mu marushanwa ya CHAN, aho isura y’igihugu imenyerewe ku bikorwa bitari byiza ubu ivugwa neza kubera uyu mukino.”

Yakoje ati: “Ndasaba abaturage batuye muri Kivu y’Amajyaruguru kujya gushyigikira ikipe kugira ngo igikombe cya CHAN kizace Goma kigana Kinshasa.”

Ku birebana n’uburyo bwo kujya kureba umupira, hamaze gutegura amatike ibihumbi 4 by’Abanyekongo bazitabira umukino uzasoza imikino ya CHAN aho ikipe ya Congo izahura n’ikipe ya Mali.

Guverineri Paluku akaba atangaza ko Coasters 60 zitwaye abafana bavuye Goma zitangira guhaguruka Rubavu ariko ngo hari gahunda yo gushaka n’imodoka zisanzwe nyinshi zizaherekeza Coasters.

Umutoza w’ikipe ya Congo Florent Ibenge mbere y’uko agera mu Rwanda mu mikino ya CHAN yasabye abatuye Umujyi wa Goma n’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru kuzaba hafi y’ikipe yabo ku bibuga izakiniraho.

Ku mukino usoza CHAN Abanyekongo akaba ari bwo basabwa kuba benshi kugira ngo bafashe ikipe yabo gutsinda ikipe ya Mali igikombe gishobore gutaha muri Congo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

TWIZEYE KO KONGO IZATWARA IKI GIKOMBE.TUBONEYEHO NO GUSHIMIRA ABANYARWANDA BOSE KUBWO GUSHIGIKIRA ABATURANYI BABO BA BANYEKONGO.TURABAKUNDA HANO I GOMA.

TOYOTA BASHONGA yanditse ku itariki ya: 6-02-2016  →  Musubize

TWIZEYE KO KONGO IZATWARA IKI GIKOMBE.TUBONEYEHO NO GUSHIMIRA ABANYARWANDA BOSE KUBWO GUSHIGIKIRA ABATURANYI BABO BA BANYEKONGO.TURABAKUNDA HANO I GOMA.

TOYOTA BASHONGA yanditse ku itariki ya: 6-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka