Umuhinzi wa kawa akoresha abakozi 30 buri munsi

Ndengabaganizi Ephrem, uhinga kawa mu mirenge ya Murama, Mutenderi na Remera y’Akarere ka Ngoma, avuga ko ubu buhinzi bwamuteje imbere kandi bugaha akazi abakozi 30 buri munsi.

Abakozi babonye akazi muri iyi kawa ya Ndengabaganizi ihinze ku buso bugera kuri hegitare 20, ni abakora mu kuzisasira, kuzisarura n’ibindi bikorwa byo kuzitaho. Amafaranga bakuramo akabafasha gukemura ibibazo by’amikoro.

Ndengabaganizi yishimira intambwe agezeho ku bwo guhinga kawa.
Ndengabaganizi yishimira intambwe agezeho ku bwo guhinga kawa.

Umukozi umwe ku munsi amuhemba amafaranga 700. Akoresha abakozi 30 buri munsi ariko igihe cy’isarura ngo ajya ageza ku bakozi 100 ku munsi. Uyu muhinzi abasha gusaruro toni y’ibitumbwe ku munsi umwe gusa.

Ndengabaganizi avuga ko ubuhinzi bwa kawa bumwinjiriza miliyoni 30 ku mwaka ndetse n’aba bakozi akoresha akabahembaho amafaranga, bagakemura ibibazo byabo babikesha kawa.

Yagize ati “Kawa imaze kungeza kuri byinshi cyane birimo kuba abana banjye biga mu mashuri meza i Kigali. Ubu nagenze imigabane myinshi kubera iyi kawa yanjye; ndifuza no kuba nagira uruganda ruto rutunganya kawa (station de lavage).”

Uyu mugabo avuga ko ubu buhinzi bwagiriye akamaro cyane abaturanyi be kuko babasha kubona akazi mu kuzitaho.

Bamwe mu bakozi bakora muri kawa ya Ndengabaganizi bavuga ko bamaze kwigeza kuri byinshi babikesha amafaranga bahembwa.

Iyo kawa yeze, abakozi bariyongera.
Iyo kawa yeze, abakozi bariyongera.

Uwitwa Musabyimana akorera muri izi kawa yagize ati “Gukora muri iyi mirima biduha amafaranga tukabasha gukora, ntitwirohe mu bidafite umumaro birimo n’ibiyobyabwenge. Ubu mbasha kwiyishyurira mituweri nkabasha gukemura ibibazo, nta nzara ikiba iwanjye.”

Ndengabaganizi yishimira ko iyi kawa ye yamushoboje gutemberera ahantu henshi ndetse akabona n’ingendoshuri yahabwaga nk’umuhinzi w’indashyikirwa.

Umubare w’abahabwa akazi biturutse kuri iki gihingwa cya kawa muri aka gace kazwi nka Sakara, ushobora kwiyongera kuko umushoramari agiye kuhashyira uruganda rutunganya iyi kawa na rwo rwizeza kuzakoresha abakozi bagera kuri 200 buri munsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka