Hari abagiha akato abagabo bafashanya n’abagore babo

Mu Ntara y’Amajyepfo haracyagaragara ikibazo cy’abagabo bamwe baha akato bagenzi babo, kuko bafasha abagore babo mu mirimo itandukanye mu rugo.

Bitangazwa n’umuryango Nyarwanda urwanya ihohoterwa (RWAMREC), aho uvuga ko ari kimwe mu bibazo bikomeye uhanganye nabyo kuri iki gihe, nk’uko bitangazwa na Rudasingwa Jean Bosco ushinzwe guhuza ibikorwa by’uyu muryango mu Majyepfo.

Uyu mugore n'umugabo babanye mu buringanire n'ubwuzuzanye ariko hari bamwe babibanenga.
Uyu mugore n’umugabo babanye mu buringanire n’ubwuzuzanye ariko hari bamwe babibanenga.

Agira ati “Hari ingorane za bamwe mu bagabo bahabwa akato abandi bakitwa inganzwa kubera ko bashyize imbere kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye ndetse n’indi migirire iboneye ya kigabo.”

Rudasigwa yagaragaje iby’iki kibazo mu bukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitisina, bwakorewe mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza, kuwa gatandatu tariki 28 Ugushyingo 2015.

Yavuze ko iyi minsi 16 y’ubukangurambaga ari umwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma hakamaganwa imyumvure yose ihembera ihohoterwa mu muryango nyarwanda.

Rudasingwa Jean Bosco asobanura ko bahanganye mu bukangurambaga na bamwe mu bagabo bahabwa akato kubera ubwuzuzanye bafitanye n'abagore babo.
Rudasingwa Jean Bosco asobanura ko bahanganye mu bukangurambaga na bamwe mu bagabo bahabwa akato kubera ubwuzuzanye bafitanye n’abagore babo.

Ati “Igikorwa cyo guha akato cyangwa kwita ingazwa umugabo bitewe n’uko afite imigirire iboneye iwe mu muryango nicyo kwamagana, kuko gishobora gusubiza inyuma bamwe mu bagabo bari bamaze gutera intambwe ishimishije yo guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye.”

Ndahayo Jean de Dieu, umugabo utuye muri uyu murenge, yatanze ubuhamya avuga ko yahoze abanye nabi n’umugore we bahora mu bushyamirane. Avuga ko iwe nta mutekano bari bafite, kubera guhora apyinagaza umugore we.

Ariko ngo nyuma kureka amakimbirane abagabo bagenzi be batangiye kumuha akato, bakamwita ingazwa bamushinja kuba yarozwe n’umugore.

Ati “Abagabo bagenzi banjye mbagira inama yo gufatanya n’abagore babo bagakorera hamwe nabo kuko nibyo nabonye bikumira ubukene mu miryango kandi ababikoze bakabana neza.”

RWAMREC ivuga ko imaze guhugura imiryango 2.700 muri iyi ntara, irimo 300 yo mu karere ka Nyanza yahindutse itakiri mu makimbirane.

Jean Pierre TWIZEYEYEZU

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka