Hari ababyeyi batuma abana babo bagana imihanda

Bamwe mu babyeyi baranengwa kugira uruhare mu gutuma abana babo bagana imihanda bakaba inzererezi, kubera kubafata nabi babahoza ku nkoni.

Ni bimwe mu bigaragazwa n’impuguke zihagarariye imiryango itagengwa na Leta yita ku mirere y’abana bakiri bato, aho bavuga ko hari ababyeyi bahitamo kureresha abana babo inkoni, kuko nabo ari zo barereshejwe.

Eduard Munyaburanga avuga ko hari ababyeyi bagira uruhare mu gutuma abana babo bananirana.
Eduard Munyaburanga avuga ko hari ababyeyi bagira uruhare mu gutuma abana babo bananirana.

Eduard Munyaburanga, umuyobzi w’umuryango Child Care akaba anahagarariye n’ihuriro ry’imiryango yita ku bana Parenting in Africa Network (PAN), avuga ko ubushakashatsi bagiye bakora kuri aba bana abenshi bababwiye ko bahunze inkoni z’iwabo.

Agira ati “Umwana arakubwira ati navuye mu rugo kubera ko mama yankubitaga cyangwa ati kubera ko papa yakubitaga mama. Rero niyo mpamvu usanga turi gukora uko dushoboye ngo twigishe ababyeyi kurera abana neza.

Hari umubyeyi uvuga uti naramubyaye, hariya hari ibiryo, hari umuceri uhagije ariko umwana ntago agizwe na biriya biryo gusa. Hari ibindi bintu dukwiye guha abana bacu birenze biriya biryo ari nabyo bigira umuntu uwo ari we kuko ubundi umuntu si igihagararo ahubwo ni ibitekerezo.”

Imiryango ihuriye muri PAN yose isanzwe ikora ibijyanye no kurengera uburenganzira bw'abana.
Imiryango ihuriye muri PAN yose isanzwe ikora ibijyanye no kurengera uburenganzira bw’abana.

Avuga ko abana bahitamo guhunga ubwo buzima bakigira ku muhanda, kuko bagenzi babo baba babona ku muhanda nta nkoni baba bakubitwa. Akavuga ko ababyeyi bakwiye kwitabira kuganira abana no kubigarurira babaha uburere bukwiye ariko banabaganiriza ku bitagenda aho kubareresha inkoni.

Ybitangaje kuri uyu wa kane tariki 26 Ugushyingo mu nama ngarukamwaka y’iri huriro PAN, yari ihuje imiryango ikora mu burenganzira no mu burere bw’abana. Ni umuryango Nyafurika ufite ikicaro i Nairobi muri Kenya.

Muri iyi nama niho abafatanyabikorwa bahurira hamwe bakaganira ku byo bagezeho n’ibyo bateganya gukora, hanyuma ihuriro rikabafasha mu bushakashatsi kugira ngo ibyo bakora bigende neza.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka