Agoronome w’umurenge arafunze akekwaho kwiba ifumbire

Kubwimana Emmanuel ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro afunzwe akekwaho kunyereza ifumbire.

Kuri uyu wa gatatu tariki 25 Ugushyingo 2015, nibwo yatawe muri yombi, nyuma yo gukorerwa igenzura n’ubuyobozi bw’umurenge gusanga habura imifuka 15 ingana 750kg by’ifumbire ya NPK.

Nirere Nkurikiyinka Etienne, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushubati yemeje aya makuru, avuga ko iyo fumbire yari igenewe guhabwa abaturage.

Ati “Twamukoreye igenzura dusanga habura imifuka 15 muri toni 29 yari yarahawe yo guha abaturage mu rwego rw’ubuhinzi bwa kawa twahise tumushyikiriza Polisi kugira ngo azakurikiranwe n’ubutabera.”

Kubwimana ufungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gihango, yari asanzwe abitse toni 29 yari yahawe na RAB yo guha abahinzi ba Kawa.

Cisse Aimable Mbarushimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ubujura n’ingeso mbi cyane uzajya afatwa bazage bamuhana biganukiriye pe turebeko iyo ngezo yacika mubanyarwanda

Kibwa yanditse ku itariki ya: 25-11-2015  →  Musubize

mbega agronome urya ifumbire, ahubwose yasigaye amahoro

Kaneza yanditse ku itariki ya: 25-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka