Tabagwe: Icyumweru kimwe 69% basazwemo malariya

Kuva tariki 16 kugeza 22 Ugushyingo 2015, mu ifasi y’ikigo nderabuzima cya Tabagwe muri Nyagatare, mu barwayi 1816, 1258 basazwemo Malariya.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Tabagwe, Rurangirwa Jean d’amascene, asobanura ko indwara ya Malariya yatangiye kwiyongera mu kwezi kwa cumi uyu mwaka. Avuga ko ukwezi kwa Cyenda abagaragaweho Malariya ngo bari 101, ukwezi kwakurikiyeho bagera ku 1157.

Aho batangira ibizamini haba huzuye abantu
Aho batangira ibizamini haba huzuye abantu

Avuga ko mu ntangiriro z’uku kwezi ho ngo imibare irimo kuzamuka cyane, kuko icyumweru cya mbere hagaragaye abarwayi 733. Mu cyumweru cya kabiri yari 1116 naho iki cya gatatu bagera ku 1258 muri 1816 baje kwivuza bingana na 69.27%.

Rurangirwa avuga ko iyi mibare izamurwa no kuba bataraterewe imiti yica imibu mu mazu nk’uko byakozwe mu myaka 2 ishize kandi iki gihe ari icy’imvura ibigunda byabaye byinshi.

Agira ati “Mu gihe cyose twatererwaga umuti Malariya yaragabanutse kuko umwaka ushize warangiye turi munsi ya 2.6%. Twasaba Minisante na RBC bakongera kuduterera umuti wica imibu mu mazu kuko washoboraga guhangana n’imibu.”

Isuzumiro abarwayi baba ari benshi.
Isuzumiro abarwayi baba ari benshi.

Kugeza ubu ibitanda 23 ikigo nderabuzima cya Tabagwe gifite byose biruzuye hakaba n’ibiriho abarwayi.

Mukankuriye Joseline umaze iminsi itandatu ku gitanda kubera Malariya yemeza ko ari ubwa mbere umuryango we w’abantu batanu bose barwaye malariya. Akeka ko impamvu ari uko inzitiramibu babahaye bababwiye ko nta muti waziyemo.

Mukamana Angelique wari waje kuvuza umwana, we akeka ko byaba biterwa n’umuceri uhinze mu kibaya cy’umugezi w’umuvumba. Ati “Yenda imibu ituruka mu muceri naho ubundi ibinogo twarabisibye, inzitiramibu tuziraramo ahubwo biranashoboka ko zifite imyenge minini imibu ikaba icamo.”

Rutikanga Alex umukozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe ubuzima, yemeza ko ikibazo atari ukudatererwa imiti yica imibu kuko n’imirenge byakozwemo malariya yiyongereye. Avuga ko ahubwo biterwa no kudatema ibihuru no gusiba ibinogo bikikije ingo no kurara mu nzitiramubu.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka