Ngoma: Hatoraguwe umurambo w’umukobwa wishwe akaswe ijosi

Mu rugabano rw’Akarere ka Ngoma n’aka Kirehe ahitwa Rwagitugusa mu mirenge ya Mutendeli na Gahara,hatoraguwe umurambo w’umukobwa wishwe akaswe ijosi.

Mu gitondo cyo ku wa 8 Ukwakira 2015, Uwimana Gaudence w’imyaka 21,wakomokaga mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo ni bwo byamenyekanye ko yapfuye bamusanze hafi y’Umugezi wa Rwagitugusa bamukase ijosi.

Bamwe mu bari babonye uyu mukobwa azanwa kuri moto n’umumotari akamuha undi mu motari wa Gahara ni bo batanze amakuru maze iperereza riratangira ngo hamenyekane uwamwishe.

Kugeza ubu, uwitwa Abdoul Karim Emmanuel, ukomoka mu Murenge wa Gahara ho mu Karere ka Kirehe, ni we watawe muri yombi na Police na we yaje mu bari batabaye bumvise iyo nkuru y’urupfu.

Nyuma yo kumukeka bagiye iwe mu rugo bamusangana imyenda y’uwo mukobwa wishwe ndetse iriho n’amaraso n’icyuma bigaragara ko baba bamwicishije.

Si ubwa mbere Rwagitugusa hagaragaye ikibazo cy’ubwicanyi kuko hari n’umugabo bigeze kugoronzora ijosi bakamusigaho bazi ko yapfuye ariko akaza kuvuzwa agakira.

Abaturage bahaturiye basaba ko umutekano w’aho wakazwa cyane kuko ngo ari indiri y’amabandi n’abanywi b’ibiyobyabwenge, ku buryo ntawe utinyuka kuhaca bwije.

Rwagitugusa ahiciwe uyu mukobwa,ni ahantu haca umugezi ndetse hari n’igifunzo gikikije uwo mugezi wa Rwagitugusa wisuka mu Kagera kandi ntihatuwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutendeli ho mu Karere ka Ngoma, Muragijemungu Archades, yemeje aya makuru y’urupfu rw’uyu mukobwa ndetse anavuga ko uwitwa Abdoul Karimu Emmanuel wari watabaye mu bandi ubwo iyi nkuru yamenyekanaga, ari we wamaze gufatwa na Police y’u Rwanda akurikiranweho icyo cyaha cy’ubwicanyi.

Ubuyobozi buvuga ko bugiye gufatanya n’abaturage batuye mu tugari two ku mpande zombie tuhegereye ngo hakazwe amarondo mu rwego rwo guhashya abo bagizi ba nabi.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ubwo n’ubugome bukabije,uwo mukobwa yarenganye!

akaga yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

Mana we!!!mbega ubugome ndengakamere,uwo mwana w’umukobwa Imana imuhe iruhuko ridashira,kdi umuryango we ukomeze kwihangana.

Ndabazi Emmy yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka