Roberto ngo ntakwiye kubazwa ibya KinaMusic na Austin

Umuhanzi Roberto aravuga ko ikibazo Uncle Austin afitanye n’inzu itunganya umuziki ya KinaMusic atari we gikwiye kubazwa, ahubwo cyabazwa KinaMusic.

Roberto yabitangarije ikiganiro KT Idols cyatambutse kuri KT Radio tariki 03 Ukwakira 2015.

Roberto hagati ari kumwe n'umugore we baje mu Rwanda mu gitaramo cya Arthur Nkusi uri ibumoso.
Roberto hagati ari kumwe n’umugore we baje mu Rwanda mu gitaramo cya Arthur Nkusi uri ibumoso.

Abivuze nyuma y’uko umuhanzi Uncle Austin atangaje ko KinaMusic yamuriganyije umushinga w’indirimbo yagombaga gukorana na Roberto ubwo aheruka mu Rwanda muri Gicurasi 2015, uwo mushinga ukaza kwegurirwa Knowless na we ubarizwa muri KinaMusic.

Roberto Chindaba Banda ukomoka muri Zambiya aza mu Rwanda yari yatumiwe mu gitaramo cya Arthur Nkusi [usanzwe ari inshuti ya Uncle Austin]. Austin yabwiye KT Idols ko mbere y’uko Roberto agera i Kigali bari bamaze kuvugana ku mushinga w’indiribo bazakorana ageze mu Rwanda Roberto aranabimwemerera.

DJ Zizou yaba ari we wabaye kidobya?

Austin avuga ko yaganirije DJ Zizou ku mushinga w’iyo ndirimbo yagombaga gukorerwa muri studio ya Touch Records, ariko mu gihe yari gukorwa basanga byatinda kuko hari indi mishinga myinshi y’indirimbo zahakorerwaga.

DJ Zizou ngo yasabye Austin ko iyo ndirimbo bajya kuyikorera muri KinaMusic na Knowless akazayiririmbamo.

Zizou asanzwe akora indirimbo zihuza abahanzi benshi kandi ngo icyo yaganiriye Uncle Austin ni uko yazamureka akaririmba mu ndirimbo azakora ubutaha.
Zizou asanzwe akora indirimbo zihuza abahanzi benshi kandi ngo icyo yaganiriye Uncle Austin ni uko yazamureka akaririmba mu ndirimbo azakora ubutaha.

Austin we ati “Zizou amaze kumbwira ngo tujye kuyikorera muri KinaMusic numvise ari sawa kuko byari kungabanyiriza amafaranga iyo ndirimbo yari kuntwara ndabyemera.”

Bitewe n’uko Roberto atari afite igihe kinini mu Rwanda byabaye ngombwa ko aririmba agace ke, naho Austin ngo avuga ko nta kimwirukansa yazaririmba nyuma. Gusa nyuma y’uko Roberto agenda Austin ngo yashatse kuririmba agace ke ashyirwaho amananiza menshi.

Ati “Nashatse kuririmba najya kuri KinaMusic bakambwira ngo Clement [umuyobozi wa KinaMusic] ntahari, ubundi akambwira ngo nta mwanya afite ngo bagiye muri Primus Guma Guma, ikindi gihe ngo mbe ndetse bari gutegura gukora videwo imeze neza cyane.”

DJ Zizou yemera ko yaganiriye na Uncle Austin mbere y’uko Roberto aza mu Rwanda na nyuma y’uko ahagera. Gusa ngo mu byo baganiriye nta mushinga w’indirimbo Austin yagombaga gukorana na Roberto birimo, ahubwo ngo Zizou yamusabaga ko yamuhuza na Roberto bagakora indirimbo.

Zizou ati “Austin yarabinyemereye ariko ambwira ko ninkora indirimbo irimo abahanzi benshi nzamureka akayiririmbamo kugira ngo abone kumpuza na Roberto, nta gahunda y’indirimbo ya Austin, Knowless na Roberto twigeze tuganira.”

Akomeza avuga ko Austin adakwiye kuvuga ko bamwibye indirimbo kuko ntayo yari afite. Ati “Iyo ndirimbo ntabwo ari iya Austin, ntabwo yayanditse nta n’igitekerezo cye kirimo, nareke gukomeza gusebya abantu ngo bamwibye indirimbo. Ubutumwa twandikiranye musaba ko ampuza na Roberto burahari kandi busobanura ibintu neza n’’undi wese washaka kubusoma nabumwereka.”

DJ Zizou avuga ko icyo azi agomba gukorera Austin ari uko nateganya umushinga w’indirimbo azamuha umwanya akayiririmbamo.

Indirimbo itangira gukorwa Austin yari ahari

Ishimwe Clement uyobora KinaMusic avuga ko iyo ndirimbo itangira gukorwa Uncle Austin yari ahari, ndetse mu gace kayo kabanza Roberto akaba yararirimbyemo ko indirimbo ari iya Roberto na Knowless.

Clement avuga ko indirimbo yatangiye gukorwa Austin ahari ku buryo iki gihe atari bwo yaba arimo kuyiburana.
Clement avuga ko indirimbo yatangiye gukorwa Austin ahari ku buryo iki gihe atari bwo yaba arimo kuyiburana.

Muri KT Idols Clement yagize ati “Ako gace kabanza Roberto avuga ko ari indirimbo ye na Knowless kandi yakaririmbye Austin ahari yari abizi neza ko ari indirimbo y’abantu babiri.

Byongeye kandi ni indirimbo ivuga ku rukundo hagati y’umusore n’umukobwa ku buryo iyo Austin ayiririmbamo igitekerezo cyayo cyari gupfa.”

Clement akomeza avuga ko kuba Uncle Austin ari we wajyanye Roberto kuri KinaMusic bitari kumuhesha uburenganzira bwo kuririmba mu ndirimbo itari iye, akavuga ko bidakwiye ko yakomeza gusebanya ngo bamwibye indirimbo adafite.

Icyo kibazo sinjye cyabazwa-Roberto

Nubwo Roberto asobanura iby’iki kibazo abica hejuru, yatangarije KT Idols ko ajya kuza mu Rwanda Austin yari yaramusabye ko bazakorana indirimbo. Gusa kuba iyo ndirimbo itarakozwe ngo si ikosa rye kandi ntakwiye kubibazwa.

Roberto avuga ko ikibazo cya Uncle Austin na KinaMusic atari we ukwiye kukibazwa.
Roberto avuga ko ikibazo cya Uncle Austin na KinaMusic atari we ukwiye kukibazwa.

Ati “Banyeretse indirimbo nagombaga kuririmbamo ndaririmba ndagenda, nibaza ko aho ikibazo kiri umuyobozi wa studio ari we uhazi neza, ni we wagisobanura. Njye nakoze ibyo nagombaga gukora nk’umuhanzi.”

Austin avuga ko icyo kibazo kimaze kuba yavuganye na Roberto amusaba ko yaganira n’ubuyobozi bwa KinaMusic bakamuha umwanya na we akaririmba mbere y’uko iyo ndirimbo isohoka, ariko KinaMusic imutera utwatsi.

Kuki Austin avuze iki kibazo nyuma y’amezi atanu?

Bamwe mu bummvise iby’iki kibazo Austin afitanye na KinaMusic bahise bakemanga ibyo Austin avuga, bagaragaza ko niba ikibazo cyarabaye Austin atari gutegereza amezi atanu yose ngo abone kugitangaza.

Uncle Austin ngo ababajwe n'uko KinaMusic yamuriganyije umushinga w'indirimbo yari gukorana na Roberto.
Uncle Austin ngo ababajwe n’uko KinaMusic yamuriganyije umushinga w’indirimbo yari gukorana na Roberto.

Gusa Austin avuga ko muri icyo gihe cyose yari akigoragoza KinaMusic ngo arebe ko ikibazo cyakemuka mu nzira nziza ariko biranga.

Ati “Njye ndi umunyamahoro nabanje gushaka ko dukemura ikibazo ariko ntibabyemera. Buriya iki kibazo mwebwe [itangazamakuru] mukimenye naragoragooje mu nzira zose zishoboka ngo ndebe ko cyakemuka ariko byaranze.”

Iyo ndirimbo yateje ikibazo hagati ya Uncle Austin, DJ Zizou na KinaMusic yitwa “Te Amo” bikaba biteganyijwe ko izajya hanze mu gihe cya vuba.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

austin yararangaye kina music na knowless baramurya

mutabazi yanditse ku itariki ya: 5-10-2015  →  Musubize

abahanzi mu rwanda baba bahanganye ntibuzuzanya

mugeni yanditse ku itariki ya: 5-10-2015  →  Musubize

ndumva bigiye kuba ibya yandirimbo "Kanda amazi"

kabalisa yanditse ku itariki ya: 5-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka