Barashakira hamwe umuti ikibazo cy’ibiyobyabwenge n’icy’inkuba

Intara y’Iburasirazuba iravuga ko igiye gukaza umutekano ihangana n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kandi abafite inyubako zihuriramo abantu benshi bagasabwa gushyiraho imirindankuba.

Ibi byatangajwe nyuma y’inama y’umutekano yaguye y’Intara y’Iburasirazuba yateraniye i Rwamagana, tariki 02/10/2015 aho yagaragaje ko ibiyobyabwenge ari byo ntandaro ikomeye y’ibyaha bikorerwa muri iyi ntara.

Inama y'umutekano y'Intara y'Iburasirazuba yahagurukiye ikibazo cy'ibiyobyabwenge
Inama y’umutekano y’Intara y’Iburasirazuba yahagurukiye ikibazo cy’ibiyobyabwenge

Abagize inama y’umutekano ntibishimiye kuba Intara y’Iburasirazuba iza ku isonga mu gihugu mu kugira ibyaha byinshi bikomoka ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge birimo ubwicanyi, urugomo rwo gukubita no gukomeretsa ndetse n’amakimbirane yo mu miryango.

Guverineri w’iyi ntara, Odette Uwamariya, avuga ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge muri iyi ntara ritizwa umurindi no kuba ihana imbibi n’ibihugu bya Tanzania, Uganda n’u Burundi; bikambuka bivayo.

Uko biri kose, ngo abayobozi bagomba gufatanya n’abaturage kubirwanya bivuye inyuma kandi ababikurikirana bakirinda kujenjeka.

Muri iyi nama, hafashwe ingamba zo gukurikirana iki kibazo ku rwego rw’Akarere n’urw’Umurenge binyuze mu nama zihariye z’umutekano. Abayobozi b’Uturere basabwe kubyumva nk’ibibareba cyane ku buryo n’ahakenerwa ubushobozi budasanzweho, hashakwa umuti.

Ikindi kibazo cyagarutsweho ni icy’inkuba zikubita zigahitana ubuzima bw’abantu zikangiza n’ibintu. Mu guhangana na cyo, Guverineri Uwamariya avuga ko ahahurira abantu benshi hagomba gushyirwa imirindankuba uko byagenda kose.

Inama y’umutekano y’Intara y’Iburasirazuba yavuze no ku mpanuka zikunze kubera muri iyi ntara kandi zigahitana ubuzima bwa benshi, isaba abakoresha umuhanda bose kwitwararika bubahiriza amategeko y’umuhanda.

Iyi nama yasabye abatwara ibinyabiziga kwirinda umuvuduko ukabije n’ubusinzi, bakagenzura neza ibinyabiziga bakoresha ndetse no kugenda neza mu muhanda.

Intara y’Iburasirazuba irangwa n’imirambi, ikunze gutuma abatwara ibinyabiziga bizera ubwiza bwaho bakavuduka cyane, ari nabyo bikekwa kuba nyirabayazana w’impanuka nyinshi zihabera.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza guhura mugafata ingamba kandi uko mbona izo nzego muhagarariye ntacyazinanira. N’abandi nibabigireho

Rutikanga yanditse ku itariki ya: 4-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka