Gutunga telefone ku ishuri ntibivugwaho rumwe

Ababyeyi, abanyeshuri, abarezi, ndetse n’ubuyobozi ntibavuga rumwe kuba umunyeshuri yakwemererwa kwiga atunze telefone kuko byamuviramo kurangara ntakurikire amasomo.

Mu minsi ishize nibwo Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje gahunda nshya yo gufasha abanyeshuri gukurikirana amasomo bifashishije uburyo bwa telefoni zigendanwa.

Iyi gahunda ariko ntiyavuzweho rumwe n’ababyeyi ndetse n’abanyehuri hamwe n’abarezi kuko basanga yagira uruhare mu kurangaza umunyeshuri.

Umwe mu babyeyi witwa Nkurikiyimana Boniface ku giti cye, asanga tefefone yatera umunyeshuri kurangara ntabashe gukurikira amasomo ye neza bikamuviramo gutsindwa.

Abanyeshuri nabo bavuga ko telefone zishobora kubarangaza
Abanyeshuri nabo bavuga ko telefone zishobora kubarangaza

Aha avuga ko umunyeshuri ashobora guhugira kwandikirana ubutumwa bugufi n’abandi bantu kandi bitarebana n’amasomo.

Ikindi agarukaho ni uko ishobora gutuma abana b’abakobwa bagwa mu bishuko kuko uwamukenera wese yamubona mu buryo bworoshye kuko yaba afite telefone amuhamagaraho.

Aha kandi asanga byatuma no hagati ya bo banyeshuri ubwabo bazajya barangara bahamagarana cyangwa bakohererezanya ubutumwa bibereye mu bindi bintu bitabafitiye umumaro.

Yifuza ko igihe umunyeshuri yemerewe gutunga telefone yazajya ayijyana maze ubuyobozi bukayimubikira nyuma akajya ayihabwa agiye kugira ibyo ayikoresha bijyanye n’amasomo.

Kuba telephone yatera ibishuko abanyeshuri Nkurikiyimana Bonophace abihuriyeho na Mukarushema Antoinete uvuga ko kubanyeshuri biga bataha ndetse bamwe usanga batunze telefone zaramaze kubatera kurarukira mu bishuko.

Aha atanga urugero rw’umwana we w’umuhungu witwa Shema William wiga mu burezi bw’imyaka 9, uburyo gutunga telefone byatumye asubira inyuma mu masomo ye.
Ati “Agira atya aho yatoye ikaye ngo asubire mu masomo ye ukabona arimo arumva indirimbo kuri iyo telefone.”

Uyu mubyeyi yemeza ko n’igihe umwana we ageze mu rugo usanga umutima we wibereye kuri telefone yandikirana n’abandi akoresheje imbuga nkoranyambaga zirimo na watsapu(whatsapp), Fesibuke(facebook), twita(twitter), ndetse akenshi ugasanga yibereye mu miziki yamuhamagara ntabashe no kumva kubera aba yashyize “ekuteri” (ecouteurs) mu matwi.

Abarezi bo bemera ko uruhande rumwe ifite ingaruka nziza mu myigire y’abanyeshuri ndetse n’ingaruka mbi ku myigire y’abo igihe telefone zidakoreshejwe neza.

Uwera Chantal yigisha mu burezi bw’imyak 9 na 12 mu murenge wa Kageyo yemeza ko iyi gahunda ifite ingaruka nziza ku myigire y’abanyeshuri igihe telefone zikoreshejwe neza.

Aha avuga ko zifasha cyane mu kumenya amakuru atandukanye ndetse zafasha cyane abanyeshuri gukoresha ibitabo biboneka kuri internet (E-libray) batiriwe bagana amasomero.

Kuba umunyeshuri yahabwa telefone ngo ayitunge ayikoreshe igihe cyose ashakiye asanga byateza ingaruka mbi ku myigire ye.

Yagize ati “Aramutse ayitunze ibihe bye byose ashobora kujya ayirangariraho mu gihe ari kwiga ugasanga bitumye ntacyo abasha kumenya kijyanye n’amasomo yigishijwe”.

Abanyeshuri na bo bemera ko gukoresha telefone igihe kinini ku ishuri atari byiza

Munezero Benjamain yiga ku ishuri nderabarezi rya TTC de la Salle de Byumba. Kuri we, telefone ayibonamo nk’ikoranabuhanga ryabafasha kwiga neza amasomo ya bo igihe bazikorsheje neza.

Aha avuga ko igihe bazijyanye ku ishuri bazajya bazisiga ku muyobozi ushinzwe imyitwarire, igihe bagiye kuzikoresha umushinzwe amasomo akaba bari bugufi kandi akabafasha kuzikoresha.

Ati “Nk’uko mu bihugu byateye imbere bakoresha iyi gahunda yo kwigana telefoni ku banyeshuri, natwe twumva babitwemereye ariko bagashyiraho uburyo bwo kuzikoreshamo nta kibazo byateza.”

Nditonze Ange na we ni umunyeshuri wiga mu mwaka wa 5 w’inderabarezi; avuga ko no ku muntu mukuru iyo adacunze neza imikoreshereze ya telephone ye imuranganza ndetse agatakaza igihe kinini arimo asoma ubutumwa cyangwa ayivugiraho.

Ubuyobozi bw’akarere bubivugaho iki?

Umukozi w’akarere ka Gicumbi ushinzwe uburezi, Bizimana Claude, na we yemera ko telefoni ishobora kurangaza umunyeshuri ariko akavuga ko gahunda ihari ari uko bazajya babemerera kuyikoresha mu bushakashatsi gusa.

Aha avuga ko imbuga nkoranyambaga ari bimwe mu byarangaza abanyeshuri ku buryo nta musaruro wo gutsinda baba batezemo kuko benshi bakwigira mu bikorwa byo kwirebera za filimi, indirimbo, ndetse bakanabona umwanya wo gukundaniraho.

Uyu muyobozi asobanura ko buri kigo kizashyiraho uburyo bw’imicungire y’ikoreshwa rya telephone mu banyeshuri, buzabafasha, aho ushinzwe imasomo yabafasha bitewe n’ubushakahatsi bagiye gukora.

Ikindi ngo bafata ingamba z’uko zizajya zikoreshwa igihe babona ari ngombwa noneho igihe nk’ibitabo byaba byabaye bike ndetse ahari n’izindi mbogamizi zibonetse zo kujya mu masomero abasigaye baka aribo bazikoresha.

Gukoresha telefone kandi bizakorwa inshuro nke cyane kurenza uko abanyeshuri babigira akamenyero, kuko usanga abenshi bahita bajya mu bindi bitarebana n’isomo nk’uko Bizimana abitangaza.

“Icyambere ni uko tuzabanza tugakoran inama n’abayobozi b’ibigo by’amashuri ndetse tukanaganira na Minisiteri y’uburezi tukareba ingamba twafata mbere yuko bishyirwa mu bikorwa cyane ko usanga ahenshi bataratangira kubishyira mu bikorwa bitewe n’imbogamizi babona byateza mu mumasomo”.

Gusa n’ubwo uyu muyobozi avuga ko hari ingaruka mbi kuri telephone, asanga zifite n’ingaruka nziza kuko zifasha abanyeshuri kunguka ubumenyi butandukanye igihe bazikoresheje icyo zigomba gukora.

Usibye kuzikoresha mu bushakashatsi, aha anatanga urugero rw’uko umunyeshuri ashobora kuyifashisha mu nkoranyamagambo ndetse no kugira ubundi bumenyi butandukanye ashobora kuyikuraho birenze uko yatakaza umwanya ajya gushakashaka igitabo mu isomero.

Uburyo bwo kubishyira mu bikorwa ni bwo buryo buzafasha abarezi n’abayobozi gushyiraho ingamba zo gukumira izo ngaruka igihe terefone zitakoreshejwe neza kuko Guverinoma y’u Rwanda yatangije ubu buryo mu mu kongera ireme ry’uburezi itanga za mudasobwa ku banyeshuri, ikanakangurira abifitiye telefoni zifata interineti kuzikoresha bagana ayo masomero yo kuri interineti.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka