UR yatashye laboratwari y’ubushakashatsi, Biotechnology Complex

Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye, kuri uyu wa 25 Nzeri 2015 ryatashye laboratwari yagenewe ubushakashatsi mu ikoranabuhanga rijyanye n’ibinyabuzima, Biotechnology Complex.

Iyi nzu yubatswe ku nkunga y’Ububirigi, izajya ikorerwamo ubushakashatsi mu bijyanye n’ubuvuzi, ubutabire, ubuhinzi, ibinyabuzima n’iby’imiti.

Inyubako ya Laboratwari-Biotechnologi Complex.
Inyubako ya Laboratwari-Biotechnologi Complex.

Ngo izatuma abashakashatsi bo mu Rwanda babasha gukorera aho begeranye, bityo bahuze imbaraga, hanyuma bashakire hamwe ibisubizo ku bibazo by’Abanyarwanda.

Asobanurira abanyamakuru ibijyanye n’uko izajya ikoreshwa, Dr. Christian Sekomo, umwarimu muri UR mu ishami ry’ubutabire yagize ati “Muri iki kinyejana tugezemo, ubushakashatsi bukorwa bugenda buhuza abashakashatsi benshi.”

Yakomeje agira ati “Uwize iby’ubuganga hari aho ahura n’uwize iby’ibinyabuzima. Uwize iby’ubuganga hari aho akenera uwize iby’ubutabire. Buri wese agapima ibijyanye n’ibyo azi, noneho bakaza guhuriza hamwe ubushakashatsi bakoze.”

Uku gukorera ahegeranye kuzanatuma hazajya hagurwa ibikoresho byifashishwa n’abashakashatsi banyuranye, bitagombereye ko buri shami rigura ibyaryo.

Minisitiri w'Uburezi, uw'Ubuzima na Ambasaderi w'Ububiligi ni bo baje kuyifungura ku mugaragaro.
Minisitiri w’Uburezi, uw’Ubuzima na Ambasaderi w’Ububiligi ni bo baje kuyifungura ku mugaragaro.

Dr. Sekomo anavuga ko ubushakashatsi buzakorerwa muri iyi nyubako buzashingira kuri gahunda y’imbaturabukungu ya 2 (EDPRS II). Ati “Wenda mu Rwanda dufite ikibazo cyo kongera amata, abashakashatsi bazareba ibikenewe mu mubiri w’inka zacu kugira ngo zijye zitanga umukamo uhagije.”

N’abafite ibyo bashaka gupimisha ku giti cyabo ngo iyo laboratwari izabafasha. Dr. Sekomo ati “Umuturarwanda ashobora kuba afite amazi, umuti, cyangwa n’ikindi kintu akeneye gupimisha muri raboratwari. Azajya akizana tumupimire. Ibiciro biriho.”

Ibi ngo bizanafasha iyi laboratwari kwinjiza amafaranga yazajya ayibashisha kugura bimwe mu byifashishwa n’abashakashatsi mu murimo wabo.

Itahwa ku mugaragaro hari Minisitiri w’Uburezi n’uw’Ubuzima. Hari kandi ambasaderi w’Ububirigi, dore ko ari bwo bwatanze amafaranga yo kuyubaka agera kuri miriyari imwe hafi n’igice y’amafaranga y’u Rwanda.

Bashimiye Ububiligi iyo nkunga ko ngo izatima abaminuza ku rwego rwo hejuru muri masters na PhD mu Rwanda babasha kubona aho bakorera ubushakashatsi. Abashakashatsi na bo basabwe kuzayibyaza umusaruro, batanga ibisubizo ku bibazo by’Abanyarwanda, urugero nko gukora imiti.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka